Ubu umugore yatwitira undi mu Rwanda, bivuze iki ku muryango nyarwanda?

Bwa mbere mu Rwanda, urukiko rwemejye ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana uwundi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ’surrogacy’.

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ejo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020 nibwo rwaciwe uru rubanza.

Umugore n’umugabo bashaka ko bababyarira bamaranye imyaka icumi bataragira amahirwe yo kubyara umwana.

Urukiko rwategetse ko umwana akimara kuvuka azandikwa ku babyeyi bazamubyara, ariko akazabana n’uwamutwise igihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuvuka.

Aba bamaze kumvikana ko umwe atwitira umwana mugenzi we bagiye kwa muganga bababwira ko ibyo bintu bitaraba mu Rwanda batazi niba byemewe.

Byabaye ngombwa ko izo ’couples’ ziyambaza urukiko, urukiko rwa mbere rwanze ikifuzo cyabo, baregera urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ikibazo benshi bibaza ni; umwana navuka azaba ari uwa nde? ari uwamutwise, n’abahuje intanga zabo.

Icyo amategeko avuga

Umunyamategeko Christian Garuka wabaye "inshuti y’urukiko" muri uru rubanza yaganiriye na BBC kuri iyi ngingo n’amategeko.

Asobanura ko mu rwego rwa siyansi muri ’surrogacy’ uwatwite umwana ataba ari uwe, ati "Ariko kuko bitamenyerewe hano abantu bumva ko umwana ari uw’uwamutwise."

Bwana Garuka avuga ko ingingo ya 254 yitegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda rivuga ko "kororoka bikorwa hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga".

Yongeraho ati "Urumva rero itegeko risa nkaho rifunguye kuko ubwo buryo bwa surrogacy nabwo ni ikoranabuhanga."

Bwana Garuka abona ko hakenewe itegeko ryihariye ribisobanura neza kuko itegeko ririho "rirabyemera mu buryo buri rusange."

Ati "Abashinzwe gushyiraho amategeko bakwiye kwigira kuri uru rubanza kugirango ubutaha bisobanuke neza abantu ntibakirirwe baca mu manza, hajyeho umurongo wo kugenderaho n’ibisabwa ngo surrogacy ikorwe".

Kubwe, uru rubanza rwerekana ko "Abanyarwanda bagenda bamenya uburenganzira bwabo mu mategeko" bakagana inkiko "nazo zikareba aho itegeko ridasobanutse neza zigafasha abantu kubona uburenganzira bwabo."


Umugore n’umugabo bashaka ko bababyarira bamaranye imyaka icumi batarabyara

Human Rights Watch iravuga ko "Paul Rusesabagina yashimuswe ku ngufu", uwunganira Sankara ntahuza na we ku byo gutegereza urubanza rwa Rusesabagina kuko ngo byabasubiza inyuma:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo