U Rwanda rufite Sankara wigambaga ibitero bihungabanya igihugu

Sankara Callixte wari umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda yarafashwe ndetse ngo mu gihe cya vuba inzego zibishinzwe ziramushyikiriza ubucamanza aryozwe ibyo yakoze.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku cyicaro cya MINAFFET ku Kimuhurura.

Avuga ko yazanywe mu buryo bwa dipolomasi. Ati: n’abo Bose bigamba kwangiza Abanyarwanda na bo tuzabazana bashyikirizwe ubutabera.

Muri icyo kiganiro, Dr Sezibera yanavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite Sankara, aho n’abo bari bafatanyije ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda biciwe muri Nyungwe.

Yakomeje agira ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho yica abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica abanyarwanda ntibibagireho ingaruka. Twumva ari inshingano zabo kubakurikirana cyangwa u Rwanda rukabikurikiranira. Twabiganiriye kandi tuzakomeza kubiganiraho

“Sankara amaze iminsi yigamba ibitero byishe abantu, yigamba ko yafashe Nyungwe akajya ku maradiyo akigamba ko azakora n’ibindi ibyo bidahagije...Twabasobanuriye ko batazabishobora kandi u Rwanda rutazabyihanganira akaba ariyo mpamvu dukoranye n’abandi Maj. Sankara yagaruwe mu Rwanda inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza agasobanura ibyo akora. N’abandi bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bazabibazwa.”

Minisitiri Sezibera yemeje aya makuru mu gihe hari hashize iminsi hakwiragiye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Maj Nsabimana Callite Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores agahita azanwa mu Rwanda n’indege yihariye yari yavuye mu Rwanda.

Uretse Minisitiri Sezibera wemeje ifatwa rya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), narwo rwemeje aya makuru ndetse rutangaza ko arirwo rumufunze mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Ubwo iyi nkuru yakwirakwiraga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko Maj Sankara yari yarinjiye muri Comore nk’umunya-Eritereya.

Uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’uRwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Sankara Callixte yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga yigamba ibitero byaberaga mu nkengero za Nyungwe, Kitabi, Nyabimata na Nyamasheke byagiye bigwamo n’Abasivili. Yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe FLN usanzwe ukuriwe na Rusesabagina.

PNG - 952.8 kb
Minisitiri Sezibera mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
ndagijimana jack Kuya 30-04-2019

Nibyiza rwose abahungabanya umutekano w’urwanda bagomba kubiryozwa by’umwihariko?!

hirwa vicento Kuya 30-04-2019

Andika Igitekerezo Hanuuuuhuhuu!!!!!! ubuse yafatwa nawe ra. nuku ntu avuga ko akaze na bandi bari munzira uru nurugero rwa tanzwe ngo muboneko byose bishoboka.

Manasse Kuya 30-04-2019

Muzehe Sezibera nkunda ukuntu wivugira make arimo ubwenge bwinshi .komerezaho mfura yirwanda