U Burusiya bushaka kongera kwivanga mu matora ya Perezida wa Amerika-FBI

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza FBI (Federal Bureau of Investigation), Christopher Wray yatangaje ko u Burusiya bukomeje umugambi wabwo wo kubangamira amatora yo muri Amerika, mu gihe hasigaye amezi 16 ngo hatunganywe amatora y’umukuru w’igihugu.

Ibi Wray yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena ejo ku wa Kabiri dore ko ari nayo ishinzwe ibibazo bijyanye n’ubutabera.

Ibigo bishinzwe iperereza bya Amerika n’umushinjacyaha udasanzwe Robert Mueller basanze u Burusiya bwaragerageje gufasha mu itorwa rya Perezida Donald Trump mu matora yo mu 2016.

Mu gihe kuri uyu wa Gatatu Mueller ari gusubiza ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko/Sena kuri iryo perereza, Perezida Trump we akomeza guhakana yivuye inyuma uruhare rw’u Burusiya mu guhungabanya amatora kandi avuga ko itorwa rye nta banyamahanga barigizemo uruhare.


Uyu ni Christopher Wray, umuyobozi wa FBI muri Amerika

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo