Sergeant Robert ngo arazira kuba acyekwa ko hari amabanga ya Kizito Mihigo yaba yari azi

Umusirikare n’umuririmbyi uzwi cyane mu itsinda ry’umuziki ryo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ari muri Uganda ashaka ubuhungiro nyuma yo kuva mu Rwanda ubuzima bwe buri mu kaga, akavuga ko ngo bimwe mu byo azira haba harimo kuba acyekwa ko hari amabanga ya Kizito Mihigo yaba yari azi nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza,

Umuntu uri hafi y’umuryango wa Sergeant Major Kabera Robert yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko atakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Sergeant Robert azwi cyane mu Rwanda mu ndirimbo aririmba wenyine n’izo aririmba ari kumwe n’abo mu itsinda ry’umuziki ryo muri RDF, rizwi nka ’Army Jazz Band’.

Ku wa Mbere, igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo kivuga ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangije iperereza ku birego byuko yafashe ku ngufu uwo mu muryango we, ndetse ko yarimo ashakishwa ngo agezwe mu bucamanza.

Iryo tangazo ryongeraho ko icyo cyaha acyekwa ko yagikoreye mu Murenge wa Ndera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 21 y’uku kwezi kwa 11.

Ariko mu kiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, Sergeant Robert yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano, kuko ngo yageze muri Uganda ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa 11, iminsi ibiri mbere y’itariki bivugwa ko yakoreyeho icyo cyaha.

Daily Monitor yasubiyemo amagambo ye agira ati "Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro..."

Yavuze ko bimwe mu byo azira ari uko ngo acyekwa kuba hari amabanga yaba yari azi y’umuririmbyi Kizito Mihigo wasanzwe yapfiriye muri Kasho aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, urupfu n’ubu rutavugwaho rumwe.

Uyu uvuga ko yari n’umwe mu barimu batanga imyitozo ya gisirikare, yongeyeho ati "Bamwe mu bakora mu butasi nahaye imyitozo banyibiye ibanga ko ngiye kwibasirwa. Ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa Cumi na kumwe, mvugana n’undi muntu kuri Telefone aramburira, ndahunga..."

Yavuze ko yahunganye n’umugore we banyuze mu mugezi wa Kagitumba, basiga abana babo batatu barimo n’uw’amezi arindwi we bari bashatse kwambukana ariko nyuma bakabireka babonye ko ashobora gutwarwa n’amazi. Ngo babasigiye inshuti.

Mu kwezi kwa Munani, undi musirikare w’u Rwanda, Liyetona Gerald Tindifa wakoraga mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare, byatangajwe ko yageze muri Uganda mu kwezi kwa Kabiri ahunze.


Sergeant Robert wo muri RDF ari gushaka ubuhungiro muri Uganda

Abaturage ba Kangondo hazwi cyane nka Bannyahe babwiye UMUBAVU ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka mu kiganiro bagiranye ku kibazo cy’imitungo yabo bakuwemo ariko ntibahabwe ingurane ikwiye nkuko itegeko ribiteganya, byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo