Rusizi: Kompanyi EMPEXCOR LTD itunganya ikawa yishimanye n’abakozi kubera umusaruro mwiza bagezeho

Ibi birori byabereye muri Rubavu Motel kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018. Hari ingeri z’abakozi benshi b’iyi Kompanyi barimo abacunga imikorere y’iyi Kompanyi (Managers), Abakontabure (Comptables), abakesiyeri (Caissiers), abagoronome (Agronomes),.... bakorera iyi kompanyi bigatuma igera ku musaruro ushimishije.

Hari mu rwego rwo kureba uko imikorere y’umwaka ushize yagenze ndetse no gutegura Saison itaha yo muri 2019.

Umuyobozi muri Impexicol ushinzwe ubwiza (Qualite) yavuze ko uyu mwaka muri rusange Kompanyi ya Impexicol yabonye umusaruro ku buryo buhagije. Yagarutse ku mikoranire yaranze Saison ishize avuga ko imikoranire muri rusange yari myiza. Yagarutse kandi ku muhate n’ubunyangamugayo byaranze abakozi.

Yakomeje avuga ko Ikawa igereranywa “n’ibiryo bihiye" avuga ko mu gukora mu ikawa ari ukwitera ubunyangamugayo ndetse n’umwete.

Yagarutse ku bakozi baza bagakora igihe kingana n’umwaka, washira amaze kumenyera akavuga ko umwaka utaha atazaboneka ikigaragaza ko umwete uba utangiye gushira kandi ariho Kompanyi (Company) yari imukeneye.

Bwana Damascene yagarutse ku bunyangamugayo avuga ko iyo ari indangagaciro ikwiye kuko iyo itaza kubaho batari kugera kuri Rendement ya 4,5 babonye iyi Saison ishize.

Hahembwe kandi Aba-omptables babaye indashyikirwa kuko babashije gufindura abantu bazanye amayeri menshi y’uburiganya mu rwego rwo guhombya Kompanyi.

Umuyobozi wungirije wa Kompanyi Bwana Ngabo yasoje yifuriza abakozi bose umwaka mushya muhire wa 2019.

PNG - 801.6 kb
Uyu mubona yahembwe kubera ko yavumbuye abashakaga guhombya iyi Kompanyi

Fabrice@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo