Rulindo: Gitifu w’akarere yabujije abakozi kuzana ibiryo ku kazi

Ku wa 15/11/2018 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Bwana Geoffrey yasohoye itangazo ribuza buri mukozi wese w’Akarere kuzana ibiryo mu kazi n’ibigendanye byose no kurira mu biro.

Iri tangazo ryagiraga riti " Bwana/Madame
Mbabajwe no kubandikira iyi Baruwa mbihanangiriza ko nta mukozi n’umwe wemerewe kuzana ibyo kurya ku kazi.

Ibi bije nyuma y’isuzuma ryakozwe tugasanga abakozi barira mu biro banduza zimwe mu mpapuro zo mu biro ndetse n’amadosiye atandukanye akanduzwa."

Itangazo rikomeza rivuga ko uzabirengaho akazana ibiryo mu kazi azahabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Ibi ntibyavuzweho rumwe n’abakozi bavugako ntacyo byari bibangamyeho kuzana ibiryo.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kuzana ibiryo byabafashaga akazi.

Yagize ati "niba Akarere nta Restaurant gafite, abakozi bariramo urumva kuzana ibiryo cyaba ikibazo?"

Twashatse kumenya icyo umuyobozi w’Akarere Bwana Kayiranga
abivugaho ku murongo waterefone aduhamiriza iby’aya makuru.

Yagize ati “Nibyo koko ibaruwa yaranditswe ariko numva kuzana ibiryo mu kazi ntacyo byishe".

Nk’ubu hari igihe icyayi ngifatira mu biro kandi mbona ntacyo byangije.
Umuntu yakwibaza niba aba bayobozi batabanza kumvikana ku myanzuro bagiye gufata.

Mu minsi ishize mu muhango wo kwesa imihigo ya 2017/2018 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku bayobozi bahera mu makimbirane yabo aho gukemura ibibazo by’Abanyarwanda ababwira ko kuzuzanya ari byo bizatuma besa imihigo baba barahigiye Abanyarwanda.

Nsengumuremyi Denis Fabrice.

@Umubavu.com.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo