Rubavu:Amayobera ku nkongi yafashe  inzu y’umuturage igakongoka

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 rishyira uwa 8 Ukwakira 2021, inzu ya Nzabonimpa Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kinyamuhanga, akagali ka Butaka mu murenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu; yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Ni inkongi uwo muturage yasobanuriye IGIHE ko yababereye amayobera kuko nta muriro wari mu ziko dore ko bari bawujimije mbere yo kujya kuryama.

Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twagiye kuryama dusiga tuzimije umuriro wose. Nka saa Saba numvise intama zari muri iyo nzu zabira, numva n’ibintu bihinda ndabyuka ngo ndebe maze nsanga yakongotse ntiwabona n’icyo uramira.”

Inzu yahiye yari igikoni gifatanye n’aho intama zirara ndetse n’ahahunikwa imbuto z’ibirayi. Yavuze ko bagize amahirwe bakabimenya inzu bari baryamyemo itarafatwa.

Yakomeje agira ati "Harimo intama icumi, imifuka itandatu y’imbuto z’ibirayi (ibiro birenga 600) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni."

Yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi "usibye kumirwa gusa".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Bitaka, Murekatete Bernadette, yahamije iby’iyo nkongi ariko na we yemeza ko icyayiteye kitaramenyekana.

Yagize ati "Ni byo koko inzu ye yahiye ariko icyateye inkongi ntikiramenyekana."

Murekatete yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru harebwa ko icyayiteye cyamenyekana, asaba kwirinda gukeka no gukwirakwiza ibihuha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo