Rubavu: Abari ’abazunguzayi’ birukanwe aho bakoreraga none basubiye ’kuzunguza’

Abagore bahoze ari ’Abazunguzayi’ bibumbiye muri Koperative ’Femme Active’ yo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bishyize hamwe bagamije guca akavuyo mu Mujyi wa Gisenyi, none ubu basubiye mu bucuruzi bwo mu muhanda buzwi nko ’kuzunguza’ nyuma yo kwirukanwa aho bari basanzwe bakorera mu buryo bwabatunguye kuko ngo bari bagifitanye amasezerano nyiri ikibanza bakoreragamo, bakavuga ko Isoko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buri kuboherezamo nta bushobozi barifitiye.

Bamwe muri aba bagore baravuga ko kwamburwa aka gasoko byateje akajagari mu Mujyi wa Gisenyi kuko bahise bafata icyemezo cyo kujya bakorera imbere y’amaduka kimwe n’iruhande rw’aho bakoreraga yewe nta n’ubwirinzi bwa COVID-19 kuko badafite icyicaro kimwe cyabafasha kwirinda nkuko bari basanzwe muri aka gasoko bambuwe.

Aba bagore bibumbiye muri Koperative ’Femme Active’ bishyize hamwe bagamije guca akavuyo mu Mujyi wa Gisenyi, bashinja kandi uwari warabakodesheje aho bakorera kubirukana ku nyungu ze bwite kandi bagifitanye n’amasezerano, bakavuga ko ngo ashaka ko bagaruka bagakodesha buri umwumwe atari Koperative yabo ikodesheje.

Hari abavuga ko kandi bagiye kubona bakabona ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buje kubasezerera muri aka gasoko bakoreragamo buvuga ko bugiye kubohereza ku Majengo no ku Rugerero ariko ngo naho ntibwigeze buhabohereza, ibi bakavuga ko biri guteza ikibazo aho kugikemura.

Ni mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko bwabasabye kujya gucururiza mu masoko yegereye Umujyi wa Gisenyi, ahantu bo bavuga ko ari mu byaro nta mukiriya w’imbuto bahabona ariko kandi bamwe bakanavuga ko batahafitiye igishoro.

Djamila Umumarangu, umwe mu bagize Koperative ya ’Femme Active’ akanaba umwe bacururizaga muri ririya soko ryo kwa Rujende yabwiye UMUBAVU ko Umurenge wabasezereye aho bakoreraga ubabwira ko hari ibibazo batumvikanyeho na nyiri aho bakoreraga bityo ko bagiye kubashakira aho bakorera.

Ati "Badusezerera batubwiye ko hari ibibazo batumvikanyeho na nyiri urwo rupangu, badusezeranya ko barimo badushakira ahandi hantu".

UMUBAVU umubajije aho bari gukorera ubu nyuma yo gusezererwa aho bakoreraga, ati "Turi gukorera mu muhanda, turi mu muhanda turi kurwana na Polisi bamwe bicaye ku irembo ry’aho twakoreraga, Polisi iraza ikatwirukankana yagenda tukicara tugacuruza abandi banyanyagiye ahandi hatandukanye".

Icyo aba bagore basaba ubuyobozi ni uko bafashwa vuba kubona aho bongera gukorera bakava mu muhanda nkuko n’ubundi bishyira hamwe bari bagamije guca akajagari mu Mujyi, ati "Badushakire ahandi hantu twongere twicare".

Avuga ko uyu nyiri urupangu bakoreragamo abashakamo izindi nyungu mu gihe Koperative Femme Active yari yabitangiye ikabakodeshereza aho bakorera, icyakora bakavuga ko no mu gihe bazaba babonye igishoro gifatika bazajya no mu isoko Umurenge wababwiraga rya Rugerero na Majengo, ubu bavuga ko nta bushobozi bwo kurijyanamo bafite.

Perezidante wa Femme Active yashyize hamwe aba bagore mu guca akavuyo mu Mujyi wa Gisenyi yabwiye UMUBAVU ko aha hantu bakoreraga bahakodesheje muri 2018 ndetse bakagirana amasezerano na nyiraho yari kuzarangira mu kwa Gatandatu 2021 ariko ngo yabirukanyemo ku mbaraga.

Avuga ko ngo uyu nyiri Parcelle yababwiye ko ngo ashaka gukomezanya n’aba bagore bahakoreraga buri umwumwe aho kuba Koperative, ibyo bavuga ko nta mpamvu n’imwe yagaragaje ifatika yo gusesa amasezerano bari bafitanye, bashingiye ko ngo batigeze bananirwa no kumwishyura.

UMUBAVU wamubajije uwo batekereza ko yaba abyihishe inyuma kwamburwa Parcelle bakoreragamo, ati "Dutekereza ko ari nyiracyo (ari nyiri Parcelle) we ushaka inyungu ze bwite, twe ni ko tubibona".

Yahishuye kandi intandaro ya byose, ati "We yashakaga gukoreramo agakomezanya n’abadamu bakajya bamwishyura, ubundi ni na yo ntandaro ya byose".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cyangwa buri kugikoraho ngo aba bagore babone aho kongera gukorera bave mu kajagari, ku murongo wa Telefoni igendanwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste atubwira ko aho aba bagore bakoreraga byari agateganyo kuko bari bacyubaka amasoko bityo ko ubu amasoko yabonetse bagomba kwimukiramo ndetse ko n’abavuga ko nta gishoro bafite ntabyo azi.
.
Ati "Ahongaho bahagiye ari iby’agateganyo twari twabuze uko tubigenza, yari amaburakindi tubura aho tubashyira, hanyuma umuryangi w’abagiraneza uza kubakodeshereza ahongaho, twarimo rero twubaka amasoko, amasoko amaze kuzura turabimura nyine tubajyana aho amasoko twayubatse".

Gitifu wa Gisenyi akomeza avuga ku kuba bavuga ko nta gishoro bafite cyo kujya mu Isoko rya Majengo ndetse ko ngo nta bakiriya b’ibyo bacuruza bahabona, bitumvikana kuko ngo hari n’abandi bahacururiza ndetse bahafite abakiriya.

Ati "Kubera iki se kandi n’abandi bacuruza bimwe bahafite abakiriya? Mu isoko se ni iki wajyanamo ntikigurwe wagishyira mu muhanda kikagurwa?" Bariya badamu bacuruza imboga n’imbuto, isoko rya Majengo harimo n’abandi bacuruza imboga n’imbuto, mu isoko rya Rugerero naho barimo".

Gitifu yavuze ko baganiriye igihe kirekire n’aba bagore bityo ko ngo n’uwaba afite ikibazo cy’ubushobozi yakwegera ubushobozi, ati "Icya mbere ni uko twaganiriye na bo igihe kirekire, ubwo uvuze ko hari abadafite ubushobozi, nibegere ubuyobozi".

Akomeza ati "Nibegere ubuyobozi, ufite ubushobozi buke yegera ubuyobozi, tukamufasha hari gahunda zitandukanye zo gufasha abatishoboye ariko nyine umuntu yavuye mu muhanda".

Yavuze ko n’ufite ikibazo cy’imisoro, hari ibyo baganiraho bakaba bahabwa amezi bakora bashaka igishoro, akavuga ko ndetse ngo iyo gahunda atari bo itangiriyeho ahubwo ari gahunda isanzwe.

Abagore bibumbiye muri Koperative ’Femme Active’ yo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bamaze imyaka ibiri bishyize hamwe nkuko babibwiye UMUBAVU mu rwego rwo guca akajagari kabagaragaraho bakora ubucuruzi buzwi nko ’kuzunguza’, ubu bakaba bagera ku icumi.

Ikiganiro na Gilbert Mwenedata wahunze u Rwanda, aravuga impamvu atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, ni muri iki kiganiro yagiranye n’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo