Red-Tabara yemeje ko abarwanyi bafatiwe mu Rwanda ari abayo ’bayobye’

Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeza ko abarwanyi berekanywe kuri uyu wa Mbere mu Rwanda ari abawo bahafatiwe ’bayobye’.

Muri Weekend, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, uyu munsi bakaba beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM).

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo ku wa Gatandatu, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa Cyenda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe.

Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yemereye BBC ko abafatiwe mu Rwanda ari ababo ngo bayobye.

Ati "Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishyamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda".

Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabimenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari na bo beretswe abo barwanyi kuri uyu wa Mbere ngo bakore iperereza ryabo.

Mu myaka itanu ishize hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka gutera buri gihugu.

Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi.

Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo.


Bamwe mu bagize itsinda rya EJVM bagenzura imbunda zafatanywe aba barwanyi

Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari "abasuma baza kwiba no kwica".

Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati "Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi ni ko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi".

Bwana Ndayishimiye yanenze u Rwanda ko ’rufata inkozi z’ikibi’ ku Burundi ntiruhite ruzitanga, nyamara ko bo iyo bafashe inkozi z’ikibi zavuye mu Rwanda ’bahita bazishyikiriza’ u Rwanda.

Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’aba barwanyi ba Red-Tabara bafatanywe imbunda ubu bafungiwe mu Rwanda.

Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM) bari kubaza ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo ku wa Gatatu.

Ntibiramenyekana niba bazahita bohererezwa leta y’u Burundi.


Bamwe mu nyeshyamba za Red-Tabara bafashwe beretswe abagize itsinda rya gisirikare rya EJVM





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo