RURA yanze kuva ku izima ku biciro bishya by’ingendo yatangaje byinubiwe

Nyuma yuko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ingendo bikinubirwa n’abatari bakeya, umuyobozi w’uru rwego, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko ngo barakomeza gukorana n’izindi nzego harebwa ubundi buryo abaturage bakoroherezwa ariko ngo ibiciro ntibigiye kuvugururwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yasobanuye ibivugwa ko byashingiweho bitavugwaho rumwe kugira ngo ibiciro by’ingendo bivugururwe ndetse yemeza ko bitazahindurwa kuko ngo byakoranwe ubushishozi.

Yagize ati “Turumva uburemere bw’ibibazo bihari byatewe na Covid-19 birimo n’ubukene.Turashaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko n’utanga serivisi na we abone uburyo bwo kuyitanga".

"Ikindi twarenzaho turi kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo dushaka ubundi buryo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo adakomeza kuremererwa cyane.

Akomeza ati "Uyu munsi sinavuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko tuba twarabyizeho,tuba twaragenzuye,twarakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari, BNR, n’izindi. Ikibazo ntabwo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo biriho ubushobozi bukeya.Turashaka gufasha umuturage ngo ataremererwa cyane.

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo Depite Dr.Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.

Ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Umuhanzi Clarisse Karasira, nawe yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame,abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

RURA yahise isubiza ubu butumwa bwe,ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo, ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

Mu kwezi kwa gatanu, ubwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi 45 mu mabwiriza yo kuguma mu rugo, basohotse basanze leta yazamuye ibiciro by’ingendo.

Mu mujyi wa Kigali, ibyo biciro byari byazamuwe hagati y’amafaranga 115 na 233, kuko imodoka rusange zategetswe gutwara abangana na 1/2 mu kwirinda Covid-19 .

Nyuma y’uko leta yemeye ko imodoka zongera gutwara abantu nka mbere, kuwa kane ushize RURA yatangaje ibiciro bishya. Nko mu mujyi wa Kigali byagabanutseho amafaranga hagati ya 40 na 30.

Bamwe bahise bavuga ibiciro byagombaga gusubira nka mbere kuko impamvu byazamuwe mu kwezi kwa gatanu leta yayivanyeho.

Abandi babyise akarengane gakorerwa rubanda mu nyungu z’abashoramari bacyeya bafite amasoko yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Kuri Twitter, inkubiri yo kwamagana ibi biciro yakomeye cyane muri iyi Weekend, bikorwa n’abaturage basanzwe, abahanzi, bamwe mu bakuriye ibigo byigenga n’abandi…

Bamwe banibajije icyo Inteko Ishinga Amategeko ibamo ’intumwa za rubanda’, iri gukora mu kubavuganira ngo ibiciro bihinduke nk’uko babyifuza.

Icyakora abadepite babiri, Frank Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Christine Mukabunani wa PS-Imberakuri (igice cyemewe na Leta kitari icya Bernard Ntaganda), babwiye ibinyamakuru by’imbere mu gihugu ko "bazageza iki kibazo mu nteko".

Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 21-10-2020

Bjr ariko dr habineza niwe uba munteko wenyine! Niwe uvuga wenyine abandi wagirango ni marionnettes mukirundi baravuga ngo ntawe uvugana indya mukanwa koko dr frank ndamwemera kabisa ahagarariye rubanda nkatwe tubona bahita namakoti na za v8 ibindi tukaziba komerezaho

Hhhu Kuya 19-10-2020

Ninde wababwiyeko mugisirikare bazana imikino nukubyakira twabyanga twabyemera.

Hhhu Kuya 19-10-2020

Ninde wababwiyeko mugisirikare bazana imikino nukubyakira twabyanga twabyemera.