RIB yerekanye Capt. Herman Nsengimana wari wasimbuye ’Sankara’ ku buvugizi bwa FLN-Amafoto

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020, ku isaha ya saa cyenda, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye Capt. Herman Nsengimana wari wasimbuye Nsabimana Callixte wiyitaga ’Sankara’ ku buvugizi bw’umutwe wa FLN.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu kandi, RIB yerekanye na Mutarambirwa Theobard wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri aho we na Herman Nsengimana bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’iterabwoba.

Herman yavuze ko yavuye mu Rwanda muri 2014 ajya kwihuza na Paul Rusesabagina, aza no kuba Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN nyuma y’uko uwazivugiraga, Nsabimana Callixte wiyitaga ‘Major Sankara’ yari amaze koherezwa mu Rwanda.

Bombi bari Abarimu i Nyanza, undi yigisha muri ETM i Kigali.

Ingabo za Congo zabahaye u Rwanda tariki 16 Ukuboza, 2019. Ubu bombi bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’Iterabwoba no, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko abavugaga ko bariya bantu baburiwe irengero atari byo, agasaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Avuga ko Dosiye igiye gutangira gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaga.

Twabibutsa ko Capt. Herman Nsengimana wari warasimbuye Sankara, ku buvugizi bwa FLN, yagejejwe mu Rwanda mu nyeshyamba 291 ziherutse gufatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zashyikirijwe u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 banyujijwe ku mupaka wa Rusizi.

Muri aba bashyikirijwe u Rwanda icyo gihe, harimo kandi abakoloneli batatu na ba majoro batatu.

Nsengimana Herman wafashe ipeti rya Captain ageze mu ishyamba ni umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard wari umwarimu akaba n’umusesenguzi mu biganiro bitandukanye nk’icyo yakunze kugaragaramo cyakorwaga n’umuhanzi Kizito, uyu yaje kuburirwa irengero mu mwaka wa 2014.

Ku wa 05 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Capitaine Herman Nsengimana yasimbuye Major Sankara, kandi afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi” n’uyu yasimbuye.

Uyu mutwe wa FLN Capt. Herman Nsengimana yavugiraga, nyuma yo gusimbura Sankara na we wafashwe agashyikirizwa u Rwanda, wagiye wigamba kugaba ibitero bitandukanye mu majyepfo y’igihugu mu duce twegereye umupaka w’u Burundi.

Muri 291 bagejejwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, harimo ba ’Colonels’ Joseph Gatabazi, bita Gatos Avemaria, Anthère Ntamuhanga, ba ‘Lieutenant Colonels’, batatu, na ba major batatu.


Kuri uyu wa Gatanu, RIB imaze kwerekana Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN na Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri



Herman Nsengimana wari wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa FLN


Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda


Ibitangazamakuru bitandukanye byari byabukereye ngo byirebere imbonankubone Herman Nsengimana na Mutarambirwa Theobald gusa ntibavugishije itangazamakuru


Herman yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga yigamba ndetse avuga amagambo mabi ku Rwanda

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi! Uyu mubyeyi ati "Tugiye kubona tubona umwana araje, yaje umugabo we yaramutemaguye!" Inzara na yo igiye kubica, babayeho mu buzima busharira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo