RIB yashyikirijwe Kizito Mihigo, ngo arakekwaho ibirimo kujya gukorana n’imitwe y’iterabwoba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko ku wa 12 Gashyantare 2020 ku gicamunsi inzego z’umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

RIB ivuga ko akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu gitondo cy’ejo ku wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, ni bwo hacicikanye avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka gutorokera I Burundi anyuze inzira zitemewe n’amategeko.

Icyakora urwego rw’umutekano byavugwaga ko rwafashe uyu muhanzi, ntabwo rwigeze rutangazwa na benshi mu batangaje ko uyu muhanzi yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, CP John Bosco Kabera, yari yabwiye itangazamakuru ko aya makuru atarayamenya.

CP Kabera yari yagize ati “Ayo makuru ntayo ndamenya.”

Kugeza RIB ivuze ko inzego z’umutekano zayishyikirije uyu muhanzi, na nyiri ubwite Kizito Mihigo yari ataranyomoza aya makuru dore ko benshi bagerageje kumuvugisha ku murongo wa Telefoni igendanwa atigeze abonekaho.

Ku wa 14 Nzeri 2018, ni bwo Kizito Mihigo wari warakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa Perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Mu makuru yari yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yavugaga ko Kizito Mihigo yaba yari yatawe muri yombi kubera ko atari yemerewe kujya hanze bitazwi.

Kizito yafatiwe mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze i Burundi, bikavugwa ko yahaye abari ku mupaka ibihumbi 300 FRW ngo bamwambutse akabyanga.

Abaturage bavuze ko Kizito yafashwe afite igikapu kinini mu mugongo, yambaye amataratara y’izuba n’umupira w’imbeho akaba yaburaga iminota mike ngo yambuke ajye i Burundi.


Kizito Mihigo yafotowe ari kumwe n’abandi bari kumwe mu rugendo bafite n’ibikapu binini



RIB yemeje ko inzego z’umutekano zayishyikirije Kizito Mihigo ku gicamunsi cyo ku wa 12 Gashyantare 2020, inakomoza ku byaha akekwaho

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo