Perezida Nkurunziza ari gusabwa na benshi kongera kwiyamamaza mu 2020, ese ntazisubiraho?

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu avuga ko Perezida Petero Nkurunziza adashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2020 nubwo hari ababimusaba.

Jean-Claude Karerwa avuga ko abantu baririmba cyangwa basaba ko Perezida Nkurunziza yakongera akiyamamaza ari ibitekerezo byabo bidashobora guhindura icyemezo yamaze gufata.

Mu 2018, Leta y’u Burundi yahinduye Itegeko Nshinga, ibintu byatumye abatari bake babona ko waba ari umugambi wo gutegura inzira yo kuzongera kwiyamamariza indi Manda.

Mu ijambo yavuze ku munsi wo gutangaza ibiri mu Itegeko Nshinga rishya, Perezida Nkurunziza ku nshuro ya mbere ni bwo yatangaje ko atazongera kwiyamamaza.

Nyuma y’iminsi mikeya avuze ibi, hirya no hino mu gihugu, hari abirirwaga basaba Perezida Petero Nkurunziza ko yasubira kwiyamamaza agakomeza kuyobora u Burundi.

Mu kiganiro n’abanyagihugu ejo ku wa Gatatu, umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Jean-Claude Karerwa, yavuze ko ureste abo bamusaba kuzongera kwiyamamaza mu mvugo, hari n’ababimusaba babicishije mu nzandiko.

Ati "Ni ibisanzwe ko abantu bakunda umuntu, ariko kandi nagiraga ngo ntangaze ko hariho n’abatifuza ko yakomeza kuba umukuru w’igihugu".

Yakomeje agira ati "Uko bimeze rero ntihagire abazajya bumva ibyo abantu baririmba, ntawuzabuza abantu kuririmba no kuvuga ibitekerezo byabo kuko ni uburenganzira bwabo".

Ese Nkurunziza ntashobora kwisubiraho?

Karerwa abajijwe niba Perezida Nkurunziza adashobora guhindura icyemezo mu gihe haboneka abantu benshi bamusaba kongera kwiyamamaza, yavuze ko nta na kimwe byahindura.

Ati: "Nta na kimwe bihindura ku cyemezo umukuru w’igihugu yafashe kugeza kuri uno mwanya turimo tuvugana".

Mu gihe hari abibaza ko ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rishobora kubura uwiyamamaza kugira ngo amusimbure, Bwana Karerwa yavuze ko ibyo bidashoboka.

Ati "Ntihagire utekereza cyangwa ngo arote ko ishyaka CNDD-FDD rishobora kubura abiyamamaza, si nkekeranya, ishyaka rifite abifuza kuyobora igihugu benshi".

Prezida Pierre Nkurunziza ayoboye igihugu cy’u Burundi kuva mu 2005. Mu 2015 yiyamamarije indi Manda ya Gatatu yamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu byanatumye igihugu cyinjira mu bibazo bikomeye bya Politike.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, ONU wakoze iperereza yasohotse mu cyumweru gishize, ivuga ko Perezida w’u Burundi ubwe ari we wabazwa n’amategeko ibyaha bihonyora uburenganzira bwa muntu abakoze iperereza babonye mu Burundi.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwavuze ko ibivugwa n’iyi raporo nta shingiro bifite kandi atari iby’ukuri.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo