Perezida Museveni yasenze isengesho rikomeye  ku isabukuru  y’umugore we

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena2021 nibwo umugore wa Perezida Yoweri Museveni yujuje imyaka 72 y’amavuko, Perezida Museveni yamwifurije gukomeza gukura kugeza ubwo bazagira imyaka 100 bari kumwe.

Yagize ati “Nshimire Umwami Imana ku buzima yahaye Maama Janet Museveni, imigisha myinshi yamuhundagajeho mu buzima bwe bwose.

Turifuza indi myaka myinshi ku buzima bwe, ibyishimo, no gukomeza gukora. Ntegereje kurambana na we tukageza imyaka 100 turi kumwe.”

Mme Janet Kainembabazi Kataaha yavutse tariki 24 Kamena 1948 (yujuje imyaka 72). Yavukiye ahitwa Kajara, mu Karere ka Ntungamo, muri Uganda.

Yashakanye na Perezida Yoweri Museveni ​mu 1973, babyaranye abana Gen Muhoozi Kainerugaba, Natasha Karugire, Patience Rwabwogo na Diana Kamuntu.

Janet Museveni ni Minisitiri w’Uburezi na Siporo kuva tariki 6 Kamena 2016, mbere yahoo yari Minisitiri ushinzwe agace gakennye ka Karamoja kuva tariki 27 Gicurasi 2011.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo