Perezida  Museveni ashobora  kuzeguzwa nka Mugabe

Nyuma y’uko Perezida Mugabe wa Zimbabwe wari umaze imyaka 37 ategeka iki gihugu ashyizwegio igitutu bikaza kurangira yeguye hari ababona ko ariko bizagendekera Perezida Museveni watangiye kuyobora Uganda muri 1986 akaba agishaka kuguma ku butegetsi.

Ejo ku wa Kabili tariki 21 Ugushyingo 2017 nibwo yatunguye abagize inteko ishinga amategeko abashyikiriza urwandiko abamenyesha ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko yabikoze nyuma yo kubona ko nta muntu ukimushyigikiye dore ko hari hamaze iminsi abayoboke b’Ishyaka rye rya Zanu PF bakora imyigaragambyo imusaba kwegura.

Mugabe w’imyaka 93 y’ amavuko yari amaze icyumweru yaranze gutanga ubutegetsi nubwo igisirikare cyari cyamwambuye bumwe mu bubasha nka Perezida w’ igihugu.

Nyuma y’ubwegure bw’uyu mukambwe wari Perezida ushaje cyane mu baperezida bose bo ku isi, bamwe mu bantu batandukanye bagize ibyo bavuga ku mbuga nkoranyambaga aho abamwe bavugaga ko ashobora gukurikiranwaho bimwe mu byaha byagiye bimugaragaraho kuva yafata ubutegetsi ku itariki ya 31 Ukuboza 1987 kugeza ubwo yeguye ku itariki 21 Ugushyingo 2017.

Ku ruhande rwa Museveni w’Imyaka 73 y’amavuko ,Ingingo ya 102 (B) mu Itegeko Nshinga rya Uganda ivuga ko Perezida w’iki gihugu agomba kuba afite hagati y’imyaka 35 na 75 mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda azaba muri 2021 ubwo Museveni azaba afite imyaka 76 y’amavuko bivuze ko atazaba yemerewe kwiyamamaza mu gihe Itegeko Nshinga ryaba ritavuguruwe.

Iyi ngingo itaragiye ivugwaho rumwe n’abatabarizwa mu ishyaka rya NRM (Nation Resistance Movement) riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Museveni, aho abatavuga rumwe n’iri shyaka bakunze kumvikana barwanya igitekerezo cyo guhindura ingingo y’i 102 ndetse hakaba harabaye imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu dore ko n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bafatanye mu mashati bamwe bagakomereka .

Perezida Museveni w’imyaka 73 y’amavuko yatangiye kuyobora iki gihugu cya Uganda mu 1986 kugeza ubu akaba amaze imyaka 31 ari ku butegetsi.

Ubusanzwe Museveni yari kuzuzuza imyaka iteganywa n’itegeko muri 2019 aho yari azaba yujuje imyaka 75 isanzwe ariyo igenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda mu ngingo yaryo y’102.

Ubu muri Uganda hakaha hari inkubiri yo guhindura iyi Ngingo kugIra ngo Museveni yongere kwemererwa kwiyamamariza kuyobora Uganda aho abantu benshi bakomeje kwigaragambya bamagana ko ihindurwa.

hakunze kubaho guhangana nkwinzego z’umutekano n’abigaragambya ibi akaba aribyo abantu baheraho bavuga ko Museveni ashobora kuzeguzwa nka Mugabe dore ko nawe agaragaza ko adashaka kurekura ubutegetsi vuba nk’uko byagiye bigarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye.

Ubwegure bwa Mugabe bwatumye abantu ku mbuga nkoranyambaga bagira ibyo bavuga bamwe bemeza ko ahawe ikaze muri ICC nkuko byagiye bigendekera bamwe mu babaye abaperezida:

Tim Tavuga : “Ikaze mu mikaka ya ICC , urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yabwiraga Mugabe

Lwasa Banks : “Wakoze Mugabe gutesha agaciro inama mbi za Museveni”

Kasiko Steve: “Ukurikiraho ni Museveni, ntabwo twakwemera gukomeza kubaho nk’ abafashwe bugwate”

Watsema Stephen Zimbabwe irakoze. Ndabona ikizere ko nanjye nzagera ku nzozi zanjye zo kuba Perezida w’ igihugu cyanjye nkunda. Museveni yakomeje kunyima amahirwe kuva nkivuka

Winie Nganda : Nyakubahwa Imana reka umuyaga uhuha uva muri Zimbabwe unyure muri Uganda mbere y’ uko usubira mu ijuru

Wamono Cassim Abubakar: “Ibi ni ubukure, bwa nyuma na nyuma Afurika yiyambuye umwe mu ba perezida bashaje cyane, reka n’ abandi bari mu gatero nawe bakurikije uru rugero nta kuzuyaza bikorwe nta maraso amenetse”

Ace Call :‘Kubyina kw’ Abanyazimbabwe bishimira ko Mugabe yeguye ni nk’ ubusazi bwo kubyina wishimira ko umutoza w’ ikipe y’ amaguru yirukanywe ikipe igizwe n’ abakinnyi b’abaswa. Ikibabaje ni uko Mnangagwa ari nka Mugabe ukiri muto”

Rogers Walakira : Byiza cyaneee twari tubitegereje igihe kirekire bwa nyuma na nyuma Imana irabikoze

Edgar Muhwezi: “Nta mugabo wakomera ngo arushe igihugu. Ni nde utahiwe?”

Tonny Collins: Urakoze Papa ariko ukomeze za mvugo zawe zitangaje

Sharif Bin Ibrahim: “Ndabikunze cyane, nta maraso amenetse, nta byuka biryana mu maso, nta kintu kibi kibaye ku baturage. Ndifuza ko ari nako byagenda muri bimwe mu bihugu by’ Afurika y’ iburasira zuba”.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Vuguziga Kuya 23-11-2017

Yewe uwakubitira abanyapolitike

Ibinyoma byabo

Yabarangiza bose!!!