Perezida Kagame yasubije abamusabye kurekura Paul Rusesabagina

Mu cyumvikanye nk’igisubizo kigenewe umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika uherutse kumusaba gufungura Paul Rusesabagina "byihuse", Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko "abo bantu bandika amabaruwa batazi ibyabaye cyangwa babyirengagiza".

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere cyabaye mu buryo bw’iyakure mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo kugeza ku Banyarwanda ishusho yuko igihugu gisoje uyu mwaka gihagaze, avuga ko ari "neza" bijyanye n’iki cyorezo cyibasiye isi.

Mu cyumweru gishize, Depite Carolyn Maloney wo mu ishyaka ry’abademokarate, yatangaje kuri Twitter ibaruwa avuga ko yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina kandi akamusubiza muri Amerika.

Mu ibaruwa ye, Depite Maloney ukuriye komite ishinzwe iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse ku birimo uburyo Rusesabagina yafashwe akisanga mu Rwanda yari azi ko agiye mu Burundi, ibyo yise ko "binyuranye n’amabwiriza yo gusubiza abantu mu bihugu bakomokamo."

Kuri iyi baruwa ye, Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye yari yamusubije ko "ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga".

Rusesabagina n’umuryango we bavuga ko yashimuswe, ibyo u Rwanda ruhakana, ndetse umuryango we ukavuga ko nta butabera wizeye ko azahabwa.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko ibya Rusesabagina "rwose bitari bikwiye kuba ikibazo gikomeye... ikibazo cyari gikwiye kumvikana neza" kuko "ibijyanye n’iki kibazo birasobanutse".

Ariko, yavuze ko adatunguwe no kwandikirwa iyo baruwa, abisanisha na bamwe barezwe kugira uruhare muri Jenoside aho ngo abo mu miryango yabo batemeraga ko benewabo baba baragize urwo ruhare.

Ati "Ndabizi neza ko hari abantu baganiriye n’uyu mugabo [Rusesabagina]... Siniteze ko bazamenya uruhande rubi ry’uyu mugabo".

Paul Rusesabagina yamenyekanye cyane nyuma yo gushingirwaho filime ’Hotel Rwanda’ y’abemeje ko yabarokoye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Ashinjwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’umutwe FLN w’impuzamashyaka MRCD yari akuriye.

Gusa yemereye urukiko ko ari mu bashinze uwo mutwe ariko ngo utagamije iterabwoba.

Perezida Kagame yavuze ko ari akazi ka za leta, amategeko n’abategetsi gukemura ibibazo, batuma "ubutabera bugerwaho...atari gusa kureba ku ruhande rwa Rusesabagina, ariko ngo no ku ruhande rw’ababuze ababo..."

Ati "Dufite umuhate ukomeye wo kugera ku butabera, aho [uruhande] ubutabera bwatuganisha aho ari ho hose".

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, ruherutse kwanzura ko dosiye ya Rusesabagina ihuzwa n’iya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya cyo kimwe n’abandi 17 baregwa hamwe nyuma yo gusanga ngo hari ibyaha bahuriyeho.

Urubanza rw’aba baregwa hamwe biteganyijwe ko ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 26 Mutarama umwaka utaha wa 2021.

Umuryango wa Rusesabagina uherutse kwemerera BBC ko wajyanye mu nkiko Sosiyete y’indege ya GainJet Aviation yo mu gihugu cy’u Bugereki n’umuvugabutumwa witwa Costantin Niyomwungere ubashinja gufatanya n’u Rwanda kumushimuta.

Mu kirego cy’amapaji 90 Rusesabagina n’umuryango we batanze mu rukiko rwa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko indege y’iyi Sosiyete ari yo yakoreshejwe mu kumushimuta mbere yo kwisanga i Kigali.

Ikirego nk’iki ni na cyo cyatanzwe mu rukiko rwa San Antonio barega Apôtre Niyomwungere Costantin gukorana na leta y’u Rwanda mu kumushimuta.

Rusesabagina n’umuryango we bavuga ko ruriya rubanza "rukomoka ku mugambi mubisha wa guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa ari bo GainJet na Constantin Niyomwungere, bohereje Rusesabagina [mu Rwanda] mu buryo butemewe n’amategeko, bamufunga nta mpamvu banamwica urubozo."

Rusesabagina, umugore we n’abana babo batandatu bose bareze muri uru rubanza, bagashinja ubutegetsi bw’u Rwanda kwica uburenganzira bwa muntu no guhungabanya demokarasi binyuze mu guhashya amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugeza ubu uko Rusesabagina yafashwe akagezwa mu Rwanda ntibirasobanurwa mu buryo butomoye gusa ku wa 27 Ugushyingo 2020 Rusesabagina yabwiye urukiko ko ngo yashimuswe akagezwa mu Rwanda ahambiriye amaguru n’amaboko, icyakora icyo gihe ntiyavuze igihugu yafatiwemo ndetse n’uburyo bwakoreshejwe ngo agezwe i Kigali.


Urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’imanza z’abandi bo muri MRCD, biteganyijwe ko rutangira kuburanishirizwa hamwe ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa mbere


Carolyn B.Maloney umwe mu bagize Congress ya America wasabye ko Rusesabagina arekurwa

UBUHAMYA BW’ABA BANTU BUTEYE UBWOBA, IBYO BAVUZE BAKORAGA, BARAHUNGABANA, IBYA BA BATINGANYI BIGEYE HANZE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo