Perezida Kagame yakuye Dr Anita Asiimwe  ku buyobozi bwa NCDA

Itangazo ryavuye kwa Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Paul Kagame mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga yakuye Dr Anita Asiimwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kita ku mikurire y’abana.

Nta mpamvu zavuzwe zitumwe Dr Asiimwe ava kuri uyu mwanya yagiyeho muri 2017.

Itangazo rivuga ko Munyemana Gilbert ari we ugizwe Umuyobozi Mukuru by’agateganyo wa National Child Development Agency (NCD).

Uru rwego rwgiyeho mu rwego rwo guhangana n’igwingira ry’abana. Ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) buvuga ku bipimo by’ibanze ku mibereho y’Abaturarwanda (Rwanda Demographic and Health Survey, RDHS) bwasohotse mu Ukuboza 2020 bugaragaza ko kugwingira mu bana bato biri ku kigereranyo cya 33% byaragabanutse kuko byari 38% mu bushakashatsi bwa NISR bwa 2014/15.

Ni izindi mpinduka Perezida Paul Kagame akoze nyuma y’aho ku wa Kane yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Dusenge Byigero Alfred kuri uwo mwanya akazamura Umuhumuza Gisèle wari umwungirije, akaba Umuyobozi Mukuru by’agateganyo.

Dr Anita kuva muri 2013 yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ashinzwe ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, aza gusimburwa na Dr. Patrick Ndimubanzi.

Mu Ukwakira 2017 nibwo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Gahunda Mbonezamikurire mu Bana.

Dr Anita Asiimwe yize ibijyanye n’Ubuvuzi rusanye muri Kaminuza ya Dundee mu gihugu cya Ecosse (Scotland).





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaaa Kuya 3-07-2021

Njye nkurikije akajagari Kari mubuyobozi bwacu aho bahindagurwa nka masengeri yo kwambara uru Rwanda rwacu rufite ibibazo batagaragaza cg ngo bavuge ariko bikagaragazwa nibiri gukorwa kndi iyo nsishoze mbona bizarangira nabi pe simbyifuza ariko bizaba