Papa Francis yasomanye n’umubikira bivugisha benshi

Ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yatemberaga asuhuza abantu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2020, umubikira yamusabye ko yamusoma na we arabyemera ariko amusaba ko atamuruma.

Uwo umubikira yahise apfukama maze Papa Francis amuha umugisha banasomana ku itama biratinda, ibintu byavugishije benshi.

Undi mu gore na we yaturutse ku ruhande asakuza ati “Urakoze Papa.”

Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Papa Francis agaragaye kamere yaganje ubutungane ubwo yakubitaga umukobwa urushyi washakaga kumukoraho ubwo yatemberaga ku Ngoro i Roma.

Icyo gihe Papa yari ari gusuhuza umwana, umukobwa wari uri aho amufata ikiganza amukurura asa nk’ushaka kugira icyo amubwira, Papa yaramwishitse undi ashaka kumukomeza amukubita udushyi ku kiganza.

Iyi video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Papa abibonye asaba imbabazi avuga ko yatanze urugero rubi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko Papa atandukanye n’abamubanjirije ahubwo ko akunda kwisanzura no kwitabira ibirori bitari iby’Iyobokamana gusa.

Yahagaritse ibikorwa gusoma abana, yemerera abantu kuzajya bamukora mu biganza.

Nubwo yemereye abantu kuzajya bamusoma ku kiganza mu gihe habaye ibirori binini, yavuze ko adakunda icyo kimenyetso k’icyubahiro.


Papa n’umubikira basomanye ku itama bishyira kera


Papa Francis abwira umubikira ati “Uramenye ariko ntundume”

Wa mwana wavukanye ibitsina 2 ariko ubu wakize neza, afite impano idasanzwe, yanatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza neza gusa akeneye ubufasha bwawe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo