Padiri Mboninyibuka wo ku Gitega aravugwaho gushaka kwicisha Aline babyaranye agahungira mu Rwanda

Aline Ntakarutimana, umugore wari utuye mu Ntara ya Gitega, Komine Gitega, umusozi wa Rango ufite imyaka 32 y’amavuko ubu yahungiye mu Rwanda ubu akaba ari mu Karere ka Bugesera, nyuma yo guhunga inzego z’umutekano z’u Burundi zafatanije na Padiri Ignace Mboninyibuka, babanaga nk’umugore n’umugabo bashaka kumwica, none ubu aratabaza.

Padiri Ignace Mboninyibuka ni umupadiri wo muri Kiliziya Gatulika Diyoseze ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi, akaba ari umunyakigega wa diosece ya Gitega (Econome), yakundanye na Aline kuva uyu Aline akiga mu mashuli abanza nk’uko n’uyu mu padiri ubwe abyiyemerera biri no mu nyandiko yiyandikiye muri bubone muri iyi nkuru, aho ngo bamenyanye n’uyu mupadiri agitangira gukorera muri Paruwasi ya Mbogora.

Aline na Padiri Ignace Mboninyibuka ngo babanaga nk’umugabo n’umugore
Aline n’uyu mupadiri, bageze ubwo ubushuti bwabo bukomera bemeranya ko bazabana nk’umugore n’umugabo kugeza gupfa kuko ngo yanamubujije gushaka undi mugabo, banabishyira no mu nyandiko, kuko yamubwiraga ko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi nakomorera Abapadiri kurongora azahita amurongora kugeza ubwo yamukodesherezaga inzu yo kubamo akanamutunga muri byose nk’umugore n’umugabo, dore ko ngo yanamukoye Inka yari itungiwe ku wundi mupadiri witwa Bangibigwira nawe wari uzi ibyabo, anamugurira isambu bazubakamo.

Aline avuga ko bagiranaga ibihe byiza, ati “Twagiranaga ibihe byiza nk’umugore n’umugabo, yewe no mu bikorwa byose bya Diyoseze twarajyanaga, twari dufite hoteli batuzi cane mu Nyakabiga yitwa NIWAKAL ya Ministre w’ubutungane Kanyana twakundaga kuraramo ku buryo icyumba cyacu cyari kizwi”.

Ibibazo bya Aline na Padiri Ignace Mboninyibuka dore uko byatangiye

Bajya gushwana, Padiri Ignace yazanye umukobwa witwa Chantal wigaga ku ishuli rimwe n’umukobwa we, ngo abane na Aline mu nzu yamukodesherezaga nyuma Aline aza kumenya ko Padiri akundana na Chantal.

JPEG - 156.6 kb

Aline mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “naje kumenya ko uwo Chantal nawe akorana na Padiri imibonanompuzabitsina, atangura no kumunteranya ko ngiye kumushakira uburozi buzatuma ankunda cyane; ibyo bituma Padiri anyigirayo hama na Njye naciye ndabitwarira muri police kugira ngo banyereke iyo miti, kugira ngo hagize nk’icyo Padiri aba ntibagire ni Njye nabikoze, na burya Chantal yagenda abikwiza ahantu hose”

Aline avuga ko akijya kurega kwa OPJ witwa Juvant kuri parquet ya Gitega, OPJ yasabye ko yahamagara Padiri akabumvikanisha ntibigere hejuru, kugira ngo adaseba, Padiri Ignace na Aline bemeranije ko bagomba kubihagarika ibyo kujya mu nzego zo hejuru.

Nyuma ngo Aline yatunguwe no kubona inzego z’iperereza ziza kumufata zoherejwe na Padiri yagize ati“Uwitwa Blaise ukuriye iperereza mu ntara ya Gitega yatumye umukozi muri uru rwego witwa Onesme, ngo amfate, bahise bansaba ngo nzane amafoto twifotoranije na Padiri, impapuro z’amavuka z’abana, bafotora Abana ku ngufu, banatwara urupapuro twandikiranye na Padiri ko tuzabana”.

Bamugejeje mu biro bya Blaise ngo yamusabye kutongera kuvugisha Padiri Ignace Mboninyibuka amutwara n’amaterefone yose asiba ibyarimo byose, Aline agira ati “Bakintwara abana bahise bahungira kwa Musenyeli kuko bamwita Sekuru,kandi nawe arabazi nyine; arabakira abaha icyumba cyo kuraramo abaha n’umubikira abitaho witwa Maman Rozata”.

Nyuma ngo inzego z’iperereza mu Burundi zakomeje kumushakisha ngo zimwice, kandi zitumwe na Padiri, ari nabyo byatumye ahungira mu Rwanda, na n’ubu akaba yirirwa ahamagarwa kenshi n’inzego z’umutekano mu Burundi, akaba asaba kurenganurwa, ati “ndasaba utwara iperereza mu Burundi icyatumye baza kuntora kandi ntari mu bahungabanya umutekano w’igihugu, kuko ubu mbayeho nabi n’abana yabahebesheje amashuli, kuko nta kazi ngira kandi yatumye mpunga, yantesheje ubusugi, atuma ntemera kwishakira undi mugabo kandi hari abasore bandonderaga ngo dushakane kuko n’uwantelefonaga kuri telephone yacaga amwitaba akamwiyama”.

Ikinyamakuru impamba.com cyashatse kumenya ukuri kuri iki kibazo cya Aline na Padiri, gihamagara Padiri Ignace ubwa mbere ahamya ko Aline koko amuzi, ariko avuga ko Aline ngo yamusebeje ku mbuga nkoranyambaga, agira ati “Aline uwo mubanze murabe ibintu yashyize ku ma reseau sociaux(imbuga nkoranyambaga) ansebya, ni umuntu utari mwiza, ubundi tuzabona tuvugane kuko ni umuntu mubi cane rwose”.

JPEG - 173.3 kb

Padiri Ignace
Ubwo uyu mupadiri yongeraga guhamagarwa n’umunyamakuru yasubije ati, “Ibyo mwabonye yashyize ku mbuga nkoranyambaga harimo inyishyu, ni ko bimeze nyine”.

Ibyo Aline yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuraga uko yamenyanye na Padiri, ibihe bagiranye n’uburyo baje gushwana.

Ikinyamakuru impamba.com cyahamagaye kuri telefone, umukozi w’urwego rw’iperereza mu ntara ya Gitega ari we Onesme kugira ngo agire icyo atangaza ku mpamvu Aline ashakishwa n’icyo ashinjwa, maze asubiza agira ati “ntacyo nabatangariza kuri iyo dossier”. Ako kanya yahise akupa telephone yongeye guhamagarwa ntiyitaba.

Ntibyashobotseko umunyamakuru abona musenyeli wa Diyoseze ya Gitega, ariko igihe cyose azaboneka muzagezwaho icyo avuga kuri iki kibazo cya Padiri Ignace na Aline.

JPEG - 194.6 kb
JPEG - 199.6 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
yeww Kuya 19-10-2018

izondaya komwazipfutse.mumaso se abapadiri bikigihe karibaruswezi mbese baziritse iyomirizo yabo cg bagashaka abagore