Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida inzara igiye kubatsinda mu nzu-Video

Rusanganwa Mouhamed amaze imyaka 7 yicaye mu kagare nyuma yo gukora impanuka ubwo imodoka imenyesha ko umukuru w’igihugu agiye gutambuka yahagarikaga ibinyabiziga maze moto yariho umumotari akayirenza umuhanda ndetse agahita apfa, we akarokoka ariko iyi mpanuka ikamusigira ubumuga bwa burundu, ubu inzara ikaba igiye kumutsinda mu rugo n’umugore we kuko ubushobozi bwabashiranye.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU wamusanze mu rugo iwe mu Mudugudu wa Rubuye mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Rusanganwa yavuze ko yahuye n’iri sanganya mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Kamena.

Mu ma saa sita Rusanganwa yari avuye mu Mujyi aho yakoraga akazi k’ubuzamu agiye mu rugo ahazwi cyane nk’i Karama mu Murenge wa Kigali gufungura ageze i Kiruhura ngo imodoka ya Perezida ituruka inyuma iraza ibitambika imbere ngo umumotari abura uko abigenza asimbuka Ruhurura ahita apfa, we yisanga muri ruhurura aho avuga ko yakuwe na Croix-Rouge.

Ati "Ngeze i Kiruhura imodoka ya Perezida ituruka inyuma itujya imbere yacu izamuka, haza Ivatiri imwe y’umweru iraza itwitambika imbere ndi kumwe n’umumotari, umumotari yavuze uko abigenza asimbuka ikiraro cyari hariya cya Ruhurura arakikubita rwose duhita twitura ahongaho amagufwa yanjye atangira kumeneka gutyo nisanga ndi muri ruhurura ariho ndyamye".

Ngo aha yahakuwe na Croix-Rouge, ati "Nahavanwe n’aba-Croix-Rouge".

UMUBAVU wamubajije niba koko iyi modoka yabitambitse ari imwe mu zigendana na Perezida cyangwa ari isanzwe na yo yavaga mu nzira nk’izindi, ati "Ni imwe muri ziriya rwose".

Kuva ubwo Rusanganwa akimara gukora impanuka, Imbangukiragutabara yaje kumujyana mu Bitaro bya CHUK aho yamaze igihe avurwa yitabwaho n’umukecuru we gusa, avuga ko nta bundi bufasha ubwo aribwo bwose yabonye.

Muri uku kuvurwa avuga ko yifashishije ubwishingizi bwa MINIPLAN ariko ngo irangiye yoherezwa mu rugo. Avuga ko bamaze amezi atatu mu Bitaro bagahita bataha kuva ubwo n’ubu bakaba batarigeze basubira kwa muganga ngo bamurebere uko byaba bimeze niba nta bundi buvuzi akeneye dore ko UMUBAVU wasanze atarakira neza nubwo amaze igihe kinini akoze impanuka.

UMUBAVU wamubajije niba nta cyiciro cy’ubumuga yashyizwemo n’abaganga dore ko nko mu gihe ikinyabiziga cyakoze impanuka kigiye kwishyurwa na Sosoyeti y’ubwishingizi yakishingiye hashingirwa ku cyiciro cy’ubumuga umuntu yagize, yavuze ko ntacyo bamusizemo.

Icyakora na we yemeza ko ari mu cyiciro cy’abamugaye bya burundi kuko adashobora no guhaguruka cyangwa ngo ashinge kuva akoze impanuka mu 2013 kugeza magingo aya.

Ku kuba ari we watungaga urugo nyamara ubu akaba yaramugaye bya burundi, imibereho ntiyoroshye, ati "Ubu tubayeho nabi cyane, none se ko ari jyewe wahahiraga urugo nkaba ntagifite imbaraga zo kubahahira, urabona tutameze nabi".

Rusanganwa asaba uwagira ubushobozi n’umutima w’ubugiraneza kumufasha akabona imibereho kimwe n’uburyo bwamufasha akajya kwa muganga kongera gucishwa mu cyuma akareba uko bimeze.

Ubuzima bwa Rusanganwa burakomeye kuko atabasha guhaguruka na gake yewe habe no gukoza ikirenge hasi mu myaka isaga irindwi yose amaze akoze impanuka.

Ibijyanye no gukurikirana iby’ubwishingizi bw’ikinyabiziga cyakoze impanuka bikaviramo uyu musaza ubumuga bwa burundu byo wumva ko batabisobanukiwe gusa bakavuga ko hari uwabibakurikiraniye bakaza guhabwa udufaranga babwiwe ko ari two twabonetse.

Umugore we abivugaho iki?

Mukamana Zaudia, umugore wa Rusanganwa ari na we wamurwanyeho kuva akoze impanuka n’ubu, avuga urugendo rwose yanyuzemo kugeza amenye ko umugabo we yakoze i mpanuka.

Yabimenye nyuma yuko abonye yatinze gutaha akajya ku kazi kubaza uko byagenze, aho inkuru yamusanze ko umugabo we yakoze impanuka.

Mu kuvuza umugabo we, Zaudia avuga ko yabifashijwemo n’amafaranga yahabwaga n’aho umugabo we yakoraga kuko yari atarasezererwa byemewe n’amategeko icyakora nyuma y’amezi atatu yahise asezererwa ubwo amafaranga bahabwaga arahagarara.

Aha kandi ngo basabwe ko bajya mu Bitaro bya Kibagabaga kuko ngo aho bari hari hakenewe n’abandi, we ngo arebye ko nta bushobozi ahitamo kumucyura mu rugo akazajya ashaka umuvuzi uzajya amuvurira mu rugo.

Yongeraho ko ngo nubwo yahisemo kumujyana mu rugo, byagaragaraga ko ibisebe byari bikiri bibisi bitarakira ariko ngo abaganga bakamubwira ko nta kindi bamukorera.

Uyu mudamu wa Rusanganwa avuga ko nyuma yagerageje gukurikirana iby’ubwishingizi akaza kubigirwamo n’uwakoranaga n’umugabo we yahawe n’umugore wabahembaga ku kazi, gusa akavuga ko ngo uyu wabijyagamo yasaga nk’ushaka kwirira amafaranga y’ubwishingizi.

Ati "Mbese urebye ni nkaho yashakaga no kuyirira burundu".

Avuga ko n’ayo yaje guhabwa atazi uko yasinyiwe, ati "Ku buryo ntazi n’uburyo yasinyiwe...ntabwo nigeze mbona n’uko bayasinyira, sinigeze nyasinyira cyangwa ngo na we ayasinyire".

Avuga ko ubwo yari agerageje kwivumbura kuri uwo mugabo, ngo yahise ababwira ko byarangiye bajya gufata amafaranga, aha ngo yababwiye ko bahawe Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na yo yavuyemo ayo guhemba uwabigiyemo.

Mukamana avuga ko atigeze anyurwa n’ibyo yishyuwe n’ubwishingizi cyane ko ngo yari yabwiwe ko ikinyabiziga cyari cyarishingiwe, kutanyurwa akabishingira ku kuba umugabo we yarahakuye ubumuga bwa burundu.

Ati "Ntabwo nanyuzwe kubera ko nzi ko iyo umuntu agonzwe n’ubundi akaba abaye igisenzegeri n’ubundi...jyewe nari nzi ko n’ubundi bagomba kumuha amafaranga nibuze azamutunga akamufasha, yego ntabwo ari ayo kumugarurira ubuzima ariko si ko nabibonye ntabwo nanyuzwe nanjye".

Ashinja uwababwiye ko ari kubagira mu kibazo ari we waba warariye amafaranga y’ubwishingizi akabaha ayo ashatse, ati "Mbona ari we wayariye". Uyu avuga wabigiyemo ngo yitwa PEFANI.

Igitangaje ni uko uyu wabibagiriyemo nta rupapuro na rumwe yabasigiye yaba urujyanye no kwivuza cyangwa urujyanye n’ayo mafaranga ikigo cy’ubwishingizi cyabahaye dore ko ngo yagiye mu Mujyi kuyafata bakayamuha mu ntoki.

Yagarutse ku buzima babayemo muri iki gihe, avuga ko bukomeye aho rimwe na rimwe ngo banaburara babuze icyo guteka, ibi bikaba byaranatumye abana be abajyana ku muvandimwe we ngo batazicwa n’inzara. Muri aba bana be harimo n’uwavuye mu ishuri kubera kumuburira ubushobozi.

Abaturanyi b’uyu muryango bahamirije UMUBAVU ko uyu muryango ubayeho nabi, umwe ati "Aba ni abaturanyi banjye, mu buzima bwabo mbona bafite ubuzima bubi, kurya ntabwo ari neza akenshi na kenshi kurya ni abaturanyi tugenda tubafasha".

Avuga ko ngo hari n’igihe baburara, ati "Baraburara cyane".

Undi ati "Uyu muryango ubuzima bwawo burakomeye kandi buranababaje".

Umva birambuye muri iyi Video uburyo nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburana, ubuzima bwabo burakomeye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo