Nyabugogo:Umugabo  asimbutse igorofa rya Gatanu ahita apfa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ahagana saa Tanu z’amanywa nibwo umugabo imyirondoroye ye itaramenyekana yasimbutse mu igorofa rya Gatanu ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro ahita apfa.Ni mu Karere ka Nyarugenge ,Umujyi wa Kigali

Nubwo nta byinshi biratangazwa kuri uyu mugabo ,Umunyamakuru wa Umubavu Tv Online na Umubavu.com uri aho ibi byabereye yavuze ko hari abantu benshi bashungereye ndetse ko Imbangukiragutabara yaje igatwara umurambo.

Inzego zitandukanye zirimo Polisiy’Igihugu ndetse na RIB zikaba zahageze .Ngo uyu mugabo yaje abaza ahacururizwa imyenda ya caguwa anabaza inzira imujyana ku igorofa rya Gatanu ngo yahageze ahita asimbuka yikubita hasi ataka kabiri ahita ashiramo umwuka.

Kugeza ubu nta rwego runaka ruratangaza ibijyanye n’urupfu rw’uyu mugabo.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 02 Kamena uyu mwaka wa 2021, na bwo ku Nkundamahoro hahanutse umuntu bivugwa ko yiyahuye, nyuma yaho biza kumenyekana ko yari Umunyamategeko witwaga Bukuru Ntwali.

Urupfu rwa Bukuru ntabwo rwavuzweho rumwe ndetse rwakunze kugarukwaho n’abantu batandukanye cyane cyane Abanyamulenge dore ko mu ishyingurwa rye umwe mu babanye nawe yashimangiye ko atiyahuye mu gihe RIB yari yatangaje ko ibyavuye mu iperereza n’isuzuma byagaragaje ko Bukuru yiyahuye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo