Ngoma: Mudasobwa  zigenewe  abanyeshuri  zaheze mu tubati kubera code

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ni bwo umunyamakuru wa TV/Radio One yageze mu murenge wa Rukumberi hafi y’urwunge rw’amashuri rwa Gituza , yahuye n’abanyeshuri bagiye mu kiruhuko cya saa sita; mu kubaganiriza aba banyeshuri bavuga ko kimwe mu bibazo bafite ku ishuri ryabo ari uko biga isomo ry’ikoranabuhanga mu magambo mu gihe bimenyerewe ko ryigirwa kuri mudasobwa aba ngo izo bakagombye kuba bigiramo ngo babwiwe n’ubuyobozi ko zirimo code.

Aba banyeshuri bavuga ko babangamirwa no kuba biga ubumenyi (Theory) ariko ntibagire imikoro-ngiro (Practice) bityo bagasaba ko ubuyobozi bw’ikigo bwashaka uko iyi code yava muri izo mudasobwa bakiga neza.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo,umunyamakuru wa TV/Radio One yanyarukiye muri icyo kigo cya G.S Gituza maze asanga muri kamwe mu tubati turi muri icyo kigo karimo imashini zitari munsi y’ijana zatanzwe muri gahunda ya one laptop per child ariko zose nta n’imwe ikoreshwa.

Umuyobozi w’umusigire w’icyo kigo Bwana Leonidas Twagirayezu yatangaje ko bahuye n’ikibazo cya code ziri muri izo mashini,yashimangiye ko uko umwaka utashye izo mashini zihita zijyamo code ntibashobore kuyikuramo icyakora ngo barakorana n’abo kubindi bigo ngo barebe ko bazikuramo , ibi ariko nanone bikiyongeraho n’ikibazo cy’umuriro muke kuri iki kigo kuko uturuka ku mirasire y’izuba bari bahawe ugenda ucika intege uko iminsi ishira.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukumberi avuga ko hari abahuguriwe gukura izi code mu machine ku buryo ngo bari bazi ko iki kibazo cyakemutse ariko ngo niba bikimeze bityo bagiye kubikurikirana.

Gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (one laptop per child) yaje igamije ko abana bakura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ariko kugeza ubu ahenshi ku bigo bitandukanye byo mu Rwanda usanga izi mashine zibitse.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo