Musanze: Umwana wa Kabiri mu bo umugabo yakubise abaziza ibiryo na we yapfuye

Nyuma yuko umugabo witwa Izabayo Théodore utuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yishe umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10 ndetse n’undi w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 6 akamugira intere, amakuru agera k’UMUBAVU aravuga ko n’uyu wa Kabiri yamaze gushiramo umwuka azize ibikomere, bombi uyu mugabo akaba yabahoye ko ngo bagiye iwe bakarya ibiryo babihawe n’abana be.

Aya makuru yamenyekanye ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, aho urupfu rw’uyu mwana rukurikiranye n’urwa mugenzi we Isubirizigihe Fabrice w’imyaka 11, waraye ashizemo umwuka, akubiswe n’uyu Izabayo umurambo we akawuta mu mugezi, agahita atoroka.

Abaturage b’ahabereye ubu bwicanyi bavuze ko aba bana b’uyu muturanyi w’uyu Izabayo Théodore binjiye mu gipangu cy’uyu mugabo bahamagawe n’abana b’uyu mugabo babarungurukiraga mu idirishya kuko ngo yari yasize abafungiranye, basangira ibyo kurya.

Abaturage bakomeje bavuga ko ngo uyu mugabo yaje ubwo imvura nke yaguye ku gicamunsi yagwaga, afata abo bana atangira kubakubita, abwira abana be ngo agiye kubanywesha amazi."

Umubyeyi w’uwishwe ntiyabashaga kugira icyo atangaza gusa ngo aba bana ntibari bamenye ibyababayeho kugeza mu masaa kumi n’imwe, ubwo umurambo w’umwana w’umuhungu wasangwaga mu mugezi wa K igombe, urambitseho ibuye nk’uko abaturage babivuga.

Abaturage bakomeje bavuga ko umukobwa uyu mugabo Izabayo Théodore yamuvunaguye amaboko n’amaguru kugeza ubwo bamujyanye kwa muganga ari naho yaje gushiriramo umwuka akurikiye mugenzi we.

Umwe mu baturage avuga ko ngo uyu Izabayo Théodore ukomoka ahitwa muri Vunga ari umugome n’ubusanzwe. Mu magambo ye ati "Gisanzwe ari ikigome n’ubundi."

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukereza Nsengiyumva Innocent, yemeje ko umwana wa Kabiri na we yitabye Imana azize inkoni yakubiswe na Izabayo Théodore.

Yagize ati "Uwo mwana nawe amaze gupfa muri iki gitondo kubera inkoni yaraye akubiswe na Izabayo Théodore amuziza ko yagiye gusaba abana be ibiryo, abaye uwa kabiri kuko undi na we yaraye apfuye."

"Gusa abana be bakomeje kutubwira ko no mu kazi k’ubuganga yakoraga ku Bitaro bya Shyira yari umunyamahane ku buryo yari yaranahagaritswe, ubu aracyashakishwa kuko akimara kubikora yahise atoroka."

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert, yavuze ko uyu mwana bamwakiriye amerewe nabi cyane, bagahita bamwohereza muri CHUK ari naho yaguye.

Yagize ati "Uwo mwana twamwakiriye ameze nabi cyane, yakomeretse umubiri wose cyane ku mutwe, yavunitse amaboko yombi n’ukuguru, ku buryo twaketse ko yaviriye imbere mu bwonko, twahise tumwohereza CHUK mu ijoro ryakeye, nyuma nibwo twumvise amakuru ko yahise apfa."

Umwana wa gatatu mu bakubiswe witwa Urinzwenimana Epiphanie w’imyaka 10, aracyavurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, kuko we atakomeretse cyane. Yatangiye koroherwa ku buryo abaganga bizeye ko aza gusezererwa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rukomeje gushakisha Izabayo Théodore ukekwaho ubu bwicanyi, wahise atoroka akimara kubikora.


Inkuru y’urupfu rw’umwana wa Kabiri ije isanga RIB yari yatangiye gushakisha uyu mugabo witwa IZABAYO Théodore ukekwaho ubu bwicanyi dore ko ngo yahise acika

{{}}Menya uko iburanisha ry’urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ryagenze, urwa Paul Rusesabagina rwarasubitswe kuko Me Gatera Gashabana ugiye kumwunganira adahari, indaya zo mu Gatsata zirashaka amakarita y’akazi n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo