Muhanga: abaturage baratabaza ubuyobozi nyuma yo kwamburwa n’abashinwa none inzara ikaba igiye kubatsinda mu nzu

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli mu Mudugudu wa Kavumu baratabaza inzego zitandukanye bireba basaba ko zabafasha gukemura ikibazo bafitanye n’Abashinwa banyujije umuyoboro w’amazi mu mirima yabo ugasiga ubangirije imyaka ariko kugeza ubu amafaranga babariwe bakaba batarayabonye mu gihe ngo bayasinyiye.

Ibi aba baturage bavuga ko byabaye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ari na bwo uyu mushinga wa WASAC wo kwagura imiyoboro y’amazi mu Ntara y’Amajyepfo wabangirije imyaka. Bavuga ko abacishije uyu muyoboro w’amazi mu mirima yabo bababariye ibyangijwe birimo imyaka nk’ibishyimbo ariko ngo kugeza ubu bakaba nta kintu barabona yewe nta n’amakuru babifiteho y’aho byaba bigeze.

Uwaganiriye n’UMUBAVU yavuze ko baheruka basinya gusa ngo na bo bakaba baraheze mu rungabangabo kuko nta n’uwigeze abegera ngo ababwire aho bigeze.

Ati "Badutumyeho tujya gusinyira nyine ibyangijwe, noneho tugezeyo baduha biriya bipapuro byanditseho ibintu twangirijwe turabisinyira n’amafaranga turayamenya, kugeza na n’iyi saha nta muntu n’umwe wari watubwira ngo baratwishyuye, natqwe twaheze mu rungabangabo".

Abajijwe niba barafunguye Konti zo kubishyuriraho, ati "Twarafunguje konti turabijyana n’ibyangombwa by’ubutaka nomero na fotokopi ya konti n’indangamuntu n’icyangombwa cy’ubutaka, byose twarabitanze turasinya".

Umunyamakuru yamubajije niba umuyobozi w’Umurenge kimwe n’uw’Akagali bazi iki kibazo cyangwa nta n’icyo baragikoraho mu mezi arenga ane ashize, avuga ko babizi ndetse ntacyo bigeze babamarira.

Undi waganiriye n’UMUBAVU na we wangirijwe imyaka n’Abashinwa bacishije umuyoboro w’amazi mu murima we, na we yavuze ko atigeze yishyurwa.

Mu byo uyu avuga ko yangirijwe n’uyu muyoboro w’amazi, uyu avugamo insina, ibiti bya Avoka, ibiti by’isombe n’imigozi y’ibijumba.

Ku bijyanye no gufunguza konti inyuzwaho amafaranga y’ibyabo byangijwe, uyu na we yavuze ko byose yabikoze.

Uyu we yanavuze ko ngo amafaranga babariwe y’ibyangijwe bagiye ku Murenge bagasanga yaragabanyijwe mu buryo batazi, ati "Bari barambariye ibihumbi 59 noneho dusubiyeyo abo ba Mudugudu batubwiye ngo tuzageyo nsanga noneho ngo ni ibihumbi 46".

Avuga ko ngo bagerageje kubaza uburyo amafaranga babariwe mbere yahindue bakabizi, ku Murenge bakabashwishuriza bababwira ngo n’ayo bazabishime bayabonye.

Ngo bamushwishurije bagira bati "Ngo nimujyanye ayongayo na yo muzayashime muyabonye, ngo genda nta n’icyo uvuga".

Uyu avuga ko ngo bahebye nta n’agakuru k’aya mafaranga baherutse, bakibaza amaherezo yabyo.

Umuyobozi w’Umudugudu aba baturage bangirijwe imyaka baherereyemo yatubwiye ko yabajije iby’iki kibazo bakamushwishuriza bityo ngo akaba atabisubiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Shyogwe, Bititi Rugaza Olivier yabwiye UMUBAVU ko kuba abaturage batinda kwishyurwa hari igihe biterwa na bo ngo nk’aho bamwe buzuza imyirondoro yabo ku ifishi ariko bagashyiraho konti zitari izabo bityo ngo byakoherezwa mu babishinzwe bikagarurwa.

Ati "Iyo bigeze muri WASAC bagasanga urugero ya ndangamuntu na ya fishi ntibihura na nyiri konti, bidindiza byibura n’iboneka ry’amafaranga ku buryo bwihuse".

Icyakora yijeje aba baturage ubuvugizi MURI WASAC ngo kuko ariyo nyiri uyu mushinga ndetse ari na yo igomba kubishyura, ati "Icyo dukora twe ni ubuvugizi tubaza WASAC aho ikibazo cy’abaturage kigeze mu kubishyura amafaranga yabo".

Ku kuba abaturage bibaza niba barambuwe, Gitifu Bititi Rugaza Olivier yashimangiye ko bagomba kwishyurwa, ati "Ntibakwamburwa ahubwo reka ndaza kubaza muri WASAC kuko nabivuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali kuko cyane nk’ayo mafishi ku ikubitiro ni we wa Mbere umuturage asinyaho na we agasinyaho yemeza nyine ibyongibyo, ndabaza numve aho bigeze kuko hari amafishi WASAC yari yagaruye ivuga ko atujujwe neza ko na yo yakuzuzwa kugira ngo bivire rimwe mu nzira ".

Ku muturage wavuze ko hari abamushwishurije ku Murenge bamubwira ngo n’ayo yabariwe azatombore ayabone, Gitifu yavuze ko ntawakabwiye umuturage gutyo imyaka ye yarangijwe, akavuga ko agomba guhabwa ibye kuko ari uburenganzira bwe.

Umwe mu bakozi b’uyu mushinga wa WASAC wo kwagura imiyoboro y’amazi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye UMUBAVU ko habayemo ikibazo cy’impinduka bijyanye n’imiyoboro y’amazi gusa akavuga ko bitirengagijwe ndetse ngo muri iyi minsi byose biri gusubukurwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo