Muhanga: Umupolisi witeguraga kurushinga yagonzwe n’imodoka ahita apfa

Imodoka ya Coaster yagonganye na moto yari iriho umupolisi witwa AIP Ndayisaba Alexis ubwo yari igeze hafi y’Ibiro by’Akarere ka Muhanga ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje iby’iyi mpanuka.

Ati “ Nibyo impanuka yabaye, ni umupolisi wari utwaye moto avuye ku kazi agongana na Coaster ya Horizon arakomereka bamujyana kwa muganga aba ariho apfira.”

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice na we yemeje aya makuru avuga ko umurambo wa AIP Ndayisaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi.

Hari amakuru avuga ko uyu mupolisi yari mu myiteguro yo gushinga urugo, ndetse ko ubukwe bwari buteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo