Minisitiri Busingye ati

Nyuma yuko Dr. Francis Habumugisha ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yigaragaje ku mbuga nkoranya mbaga ko ari i Paris mu Bufaransa, ibintu byavugishije benshi bavuga ko ari kwishongora ku butabera, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yasubije abibazaga aho yaba yaranyuze asohoka igihugu kandi ashakishwa, avuga ko uyu mugabo yasohotse mu gihugu anyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.

Uyu mushoramari akaba na nyiri Goodrich TV Dr Francis Habumugisha, ashakishwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, w’uko aburana afunzwe kubera icyaha cyo gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane

Uyu mugabo waburiwe irengero nyuma y’aho ubushinjacyaha busabye ko yongera gufatwa agafungwa, yaregwaga ibyaha bitatu birimo n’icyo gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane ku wa 16 Nyakanga 2019 yarangiza akanamena Telefoni ye.

Nyuma yo kwigaragaza kuri Twitter ko ari i Paris, bantu batandukanye na bo banyuze kuri Twitter batangiye kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho ntacyabaye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko uwo mugabo yanyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.

Yagize ati “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”


Dr Habumugisha aherutse kwigaragaza ku mbuga nkoranya mbaga ari i Paris mu Bufaransa bivugisha benshi bamwe bavuga ko ari kwishongora ku butabera bw’u Rwanda


Minisitiri Busingye yemeje ko Dr. Habumugisha yasohotse igihugu anyuze inzira zitemewe

Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.

Icyo cyaha kiramutse kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Ingingo ya 212 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013, iteganya ko iyo ukurikiranyweho icyaha atashoboye gufatwa kuko yihishe cyangwa yatorotse ubutabera, yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, Ubushinjacyaha bumukorera dosiye bukayishyikiriza Urukiko rubifitiye ububasha n’ubwo yaba atarabajijwe.

Nyuma yo gushyikirizwa dosiye. Urukiko rufata icyemezo kimutegeka kwitaba mu gihe cy’ukwezi, atakwitaba, hakemezwa ko yasuzuguye amategeko.

Ingingo ya 213 y’iryo tegeko ivuga ko mu gihe cy’iminsi umunani icyemezo kivugwa mu ngingo ya 212 y’iri tegeko gitangazwa mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa ikinyamakuru cyemejwe n’urukiko kandi kikamanikwa ku biro by’Umurenge, by’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali aho ubuyobozi bwabyo bwagennye.

Ingingo ya 214 ivuga ko Iyo igihe kivugwa mu ngingo ya 212 y’iri tegeko kitubahirijwe n’uwihishe cyangwa uwatorotse ubutabera, acirwa urubanza adahari. Urukiko ruca urubanza rushingiye ku myanzuro y’Ubushinjacyaha yonyine.


Dr Francis Habumugisha wigaragaje ku mbuga nkoranyambaga yibereye i Paris yidegembya, ngo yanyuze mu nzira za Panya asohoka igihugu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo