Magufuli yarahiriye manda ya Kabiri ategeka Tanzania-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, Perezida John Magufuli wa Tanzania yarahiriye manda ya Kabiri nyuma yo gutsinda amatora yo mu cyumweru gishize n’amajwi 84%.

Kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo abaturage bari mu nzira berekeza kuri Stade Jamuhuri mu murwa mukuru Dodoma gukurikira umuhango wo kurahira kwa Magufuli.

Ni imihango yaranzwe n’akarasisi gakomeye ka gisirikare muri Stade yari irimo abantu benshi cyane nk’uko umunyamakuru wa BBC i Dodoma abivuga.

Ibihugu birenga 15 byari bihagarariwe, hari kandi intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, n’iz’umuryango w’ibihugu by’aka karere (EAC).

Mu bihugu byo mu karere hari Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni, hari kandi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa.

U Rwanda rwohereje Christophe Bazivamo, umukuru wungirije w’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

Magufuli yatsinze amatora ku bwiganze, gusa ibyayavuyemo byamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango ya sosiyete sivile n’indorerezi zimwe na zimwe z’amatora.

Ambasade ya Amerika i Dar es Salaam yavuze ko aya matora yabayemo inenge nyinshi no kubogamira ishyaka riri ku butegetsi n’umukandida waryo.

Sylvestre Ntibantunganya wari ukuriye indorerezi z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, EAC, yavuze ko "aya matora yagenze neza".

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yavuze ko abanenga ibyabaye muri ayo matora nta kuri bafite.

Muri Tanzania, amategeko avuga ko ibyavuye mu matora nta handi bijuririrwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye imyigaragambyo mu gihugu yo kwamagana ibyayavuyemo. Polisi yavuze ko imyigaragambyo iyo ari yo yose itemewe n’amategeko.


Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania muri manda ye ya nyuma


Perezida John Pombe Joseph Magufuli arahirira manda ya Kabiri, nyuma ye harahiye visi-Perezida Madamu Samia Hassan Suluhu


Visi-Perezida Samia Hassan arahirira imirimo ye

IJAMBO “BYAVUYE IBUKURU” RIGARAGAZA KO IBINTU BIDAKORERWA MU MUCYO||BAHIZE IBYO ABATURAGE BATAZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo