Ku nshuro ya gatatu Bishop Mukabadege yakoze agashya mu isabwa rye abantu barumirwa

Bishop Mukabadege Liliane wavuzweho gutwara umugabo w’abandi akanabiregerwa mu nkiko, we na Jean Bosco Ndahimana bakunze gutangaza ko bakundanye kuva kera, kuri uyu wa Gatandatu bakoze umuhango wo gusaba no gukwa ariko bima uburenganzira buri wese wifuzaga gufata amafoto, amashusho (videos) n’amajwi, ubukwe bwakomereje mu rusengero.

Mukabadege ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze ko ubu ari umugore wa NdahimanaMukabadege uyu munsi yarongowe
Abashyitsi n’abasangwa mu gihe bari bategereje ko Umukwe n’umugeni bagera ahabereye uyu muhango mu Murenge wa Shyogwe, uwari uyoboye gahunda (MC) yabanje kunyuzaho itangazo ribuza abanyamakuru n’abatashye ubukwe muri rusange kudakoresha Camera cyangwa Telefone bafata amajwi n’amashusho ko uza kubirengaho aza kubihanirwa (igihano ntiyakivuze).

Abari aho babaye nk’abaguye mu kantu batiyumvisha ukuntu mu birori by’Umukozi w’Imana amajwi n’amashusho bidafatwa.

Nyuma y’umwanya muto umugeni yaje agaragagiwe n’abasore bitwikiriye imitaka ibumoso n’iburyo, hirya no hino y’imodoka Mukabadege yari arimo ndetse bafite n’utuntu abasikare barinda abayobozi bakuru baba bafite mu matwi.

Aba basore kandi bacungaga buri muntu wese uzamuye Telefone ashaka gufata amafoto, amajwi cyangwa amashusho.

Ntibatinyaga kuvuga ko Umunyamakuru uza guhirahira akarenga kuri ariya mabwiriza baza kumumerera nabi.

Umunyamakuru w’Umuseke wagerageje gufata ifoto [nta bwiriza, itegeko cyangwa amahame ngengamyitwarire y’Itangazamakuru yumvaga yari kuba arenzeho] yamaze umwanya ashakisha amashusho, Bishop Mukabadege yahise yinjira mu nzu iri hafi aho yanga gusohoka kugeza ubwo uwo bagiye kurushingana yicaye.

Abantu basaga n’abarambiwe kubera uwo mwanya munini yamaze muri iyo nzu.

Taliki 24 Nyakanga 2018, Bishop Mukabadege Liliane yari yaje gukurikirana urubanza rwa Mukamana Annonciata wamureze mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko yamutwaye umugabo n’imitungo.

Icyo gihe Mukabadege kandi yirinze kwemera cyangwa ngo ahakane ko agiye gushakana na Ndahimana abwira Umuseke ko yaje gukurikirana urubanza kimwe n’abandi baturage bose.

Uyu munsi Mukabadege Liliane yasabwe anakobwa n’uyu mugabo yarezwe gutwara ndetse ngo baraza gusezerana imbere y’Imana mu Rusengero rw’Abangilikani.

Umunyamakuru w’Umuseke yahawe amakuru yizewe ko Mukabadege yakodesheje ruriya rusengero ruri i Muhanga ndetse n’Umupasiteri wabasezeranyije ngo bamwishyuye.

Umunyamakuru w’Umuseke yavuye ahari hagiye kubera ibirori Mukabadege atarasohoka ngo yerekwe ibyicaro.

Hari ababwiye Umuseke ko ubwo yasabwaga ubushize (n’umugabo batandukanye), imihango yarangiye saa moya z’ijoro (19h00) na bwo yanze gusohoka.

Uyu mukozi w’Imana n’umugabo we bamaze gusezerana mu mategeko, bombi bakunze kuvuga ko bakundanye kera umwe akiri inkumi undi ari umusore ariko ntibagira amahirwe yo gushakana kuko buri wese yari yarashatse undi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo