Ku mpamvu zitunguranye ’Rwanda Day 2019’ yasubitswe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba tariki ya 24 z’uku kwezi kwa Kanama yasubitswe ku mpamvu zitunguranye.

Itangazo ryagiye hanze muri iki gitondo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ivuga ko iyi Rwanda Day yasubitswe ku mpamvu zitunguranye.

Rwanda Day yagombaga kuba tariki ya 24 Kanama mu Budage, ni umunsi usanzwe uhuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo baba baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ivuga ko itariki yimuriweho izatangazwa mu minsi iri mbere.

Iri tangazo rigenewe Abanyarwanda n’inshuti zabo, rigaragaza ko iyi Minisiteri yisegura ku bo iki kemezo gishobora kubangamira.

Uyu munsi w’Abanyarwanda n’inshuti zabo bahurira hamwe bakaganira n’umukuru w’igihugu ku iterambere ry’u Rwanda, muri 2011 wabereye i Paris mu Bufaransa, muri 2012 i Boston muri USA, muri 2013 i Toronto naho muri 2014 ibera i Atlanta n’i Dallas muri 2015 ubera mu Buholandi.

Muri 2016 Rwanda Day yabereye i San Francisco uri USA naho muri 2017 ibera i Brussels mu Bubiligi.


’Rwanda Day’ ihuza abanyarwanda n’inshuti zabo

Biba ari ibyishimo bikomeye ku Banyarwanda n’inshuti zabo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo