Kigali: Abimurwa Bannyahe bagejeje gutakamba kwabo muri MINALOC

Abaturage barenga 1000 batuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama mu Murenge wa Remera ahazwi nka ‘Bannyahe’ basabwa kwimurirwa mu nzu bubakiwe mu Karere ka Kicukiro, bagejeje ugutakamba kwabo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, basaba uburenganzira ku mitungo yabo.

Aba baturage baravuga ko nyuma y’uko binaniranye ko bahabwa ingurane ku mitungo yabo, bifuza ko Leta yabaha uburenganzira ku mitungo yabo cyangwa se bagasubira mu nkiko.

Muri 2018, abaturage ba Bannyahe bagiye mu rukiko barega Akarere ka Gasabo, ko kabasaba kwimuka mu mitungo yabo hagakorerwa ibikorwa by’iterambere, ariko impande zombi ntizibashe kumvikana kuri icyo cyemezo.

Akarere ka Gasabo kasabaga aba baturage kwimuka bakazatuzwa mu nzu nshya bubakiwe ahitwa mu Busanza mu karere ka Kicukiro, ariko havamo itsinda ry’abaturage benshi basabaga ko bahabwa ingurane y’amafaranga ahwanye n’imitungo yabo, gusa hari n’abandi bakeya bemeye icyo cyifuzo cy’akarere.

Nyuma yo kwitabaza urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, iri tsinda ry’abaturage batsinzwe urubanza mu kwezi k’Ugushyingo 2018, urukiko ruvuga ko batanze ikirego batabanje kunyura mu nzira zose zitaganywa n’amategeko, harimo no gutakambira inzego.

Nyuma mu kwezi gushize kwa Kanama 2019, umujyi wa Kigali watangaje ko itsinda rya mbere ry’abaturage ba Bannyahe rigizwe n’abarenga 360 rizimukira mu nzu nshya bitarenze ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2019.

Nyuma yo gutangaza ibi, itsinda ry’abaturage riyobowe na Shikama Jean de Dieu, ryahise ritangaza ko bagiye gutangira inzira zo gusubira mu nkiko, ariko noneho bakanyura mu nzira zose ziteganywa n’amategeko hakosorwa amakosa yari yakozwe mbere.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, aba baturage bavuga ko bandikiye Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali babamenyesha gahunda bafite.

Iyo baruwa yandikiwe Umujyi wa Kigali, yasabaga ko “kuba igihe cyo gutanga ingurane cyararenze, turasaba ko twakwishyurwa 5% y’ubukerererwe n’uburenganzira bwo gusubirana imitungo yacu”.

Itegeko rigenga ingurane rivuga ko kwishyura bikorwa mu gihe cy’amezi atatu hamaze kubarurwa agaciro k’imitungo, haramuka habayeho ubukerererwe, abagombaga kwishyurwa bagahabwa 5% nk’indishyi y’ubwo bukerererwe.

Shikama avuga ko buri muturage wese urebwa n’iki kibazo yanditse ibaruwa ku giti cye, ariko ko zose zarimo ubutumwa bumwe ku mujyi wa Kigali.

Izo baruwa zanditswe kandi zigezwa mu mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ku murongo wa Telefoni Shikama yagize ati “Nta gisubizo cy’ubuyobozi bw’umujyi turabona, kandi ubu turi kwandikira MINALOC (ku wa kabiri 24 Nzeri 2019). Ibi na byo nibitagira icyo bitanga, ubwo hazaba hasigaye gusubira mu rukiko”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ariko we avuga ko nta makuru afite ku mabaruwa yanditswe n’abo baturage.

Yongeraho ko ubuyobozi bw’Umujyi bwiteguye gukemura izi mpaka, kandi ko bagiye bahura n’aba baturage.

Ati “Twemeye guhura n’abantu bihariye, kuko ntidushaka kubifata mu buryo rusange, kandi ibi bivuze ko ikibazo cy’umuntu ku giti cye cyakemurwa”.

Abantu bihariye barimo abatuye mu gishanga bifuza ko imitungo yabo yakongera kubarurwa no kugenerwa agaciro.

Mu gihe bimeze bitya, umushinga wo kubaka inzu nshya washyizwe mu bikorwa na kompanyi yitwa ‘Savannah Creek Development’ bivugwa ko zizakira imiryango 1200 ituye muri Bannyahe, ariko imiryango 79 gusa ni yo yemeye kuzatura muri izo nzu.

Abenshi mu batuye muri Bannyahe ni abahimukiye mu myaka 10 ishize, nyuma yo kwimuka mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali.

Buhoro buhoro aba baturage bagiye bahubaka inzu z’amatafari ndetse n’iza rukarakara, ari na zo basabwa kwimukamo badahawe ingurane y’amafaranga, ahubwo bakimurirwa mu zindi nzu zigezweho.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo