Karongi:Umuyobozi yahondaguye  umuturage amugira intere..,Ubwoba ni bwose

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 03 Kamena 2021 mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera umuturage witwa Niyomwungeri Damien yakubiswe n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu amugira intere nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage bahatuye.

Uyu ushinzwe umutekano arabihakana, naho ubuyobozi bw’akarere buravuga ko umuyobozi wahamwa no gukubita umuturage atakwihanganirwa.

Mu masaha ya saa 17h40 nibwo radio Isangano dukesha iyi nkuru yamenye amakuru y’uko umuturage witwa Niyomungeri Damien yakubiswe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo wa Kabeza, radio Isangano yasanze aryamye mu murima adashobora kunyeganyega ,uwashakaga kumuvugisha ntiyashoboraga kuvuga ahubwo yanihaga.

Uwumuremyi Florence, umugore wa Niyomwungeri avuga ko amakuru y’uko umugabo we yakubiswe nawe yabibwiwe.

Agira ati”Mutekano(ushinzwe umutekano) yambwiye ngo ntibakunteranyeho ngo nagiye kumufata aba arankubise tuba turazamukanye mba mukubise inkoni yo mu bitugu ndongera mu kubita iyo mu rubavu “.

Uwumuremyi akomeza agira ati”Nk’abayobozi nk’aba ngaba ntago bakagombye kumukubita;njye nifuza y’uko bariya bayobozi batazongera kumukubita”.

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu bashinja ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kabeza kumukubita ibintu abaturage banenga.

Monique agira ati”Ndikugarura umwuzukuru wanjye n’umwana wanjye mutoya mbona Mungeri(Niyomungeri) ateze amaboko agize gutya mbona amaraso aravuye noneho nkebutse mbona Eric ushinzwe umutekano hano muri uno mudugudu amukubita inkoni arongera aramukubita yari afite inkoni y’umukongoti ndende ibajije”.

Monique akomeza agira ati”Niba ashinzwe umutekano muri iki gihugu inkoni zingana gutya ziracyabaho? ese niba arikubazwa ntago agomba kubazwa bingana gutya ,agomba kubazwa neza,niba yanasinze bamwitondeshe bamubaze neza ariko bino bintu ntibibaho ;ikibazo cye akoresha inkoni”.

Bayikorere Eric agira ati”Mungeri umuntu wamukubise ni uwo bita Eric Mutekano ,we bari barikumushinja ngo ni umujura kandi nta kintu bamufatanye,nabibonaga bamucoceye hariya haruguru”.

Bayikorere akomeza agira ati “Uko tubibona n’ubundi uriya muntu bamuhohoteye uwabikoze bagomba kumukurikirana bakamuhana”.

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kabeza Eric ushyirwa mu majwi we arabihakana.

Agira ati”Oya uwo muturage ntago namukubise ahubwo namukuye mu muhanda araturwanya ,kuko narimbisabwe n’umuyobozi wa Polisi kubera ko yari yicaye mu muhanda rwagati,ahubwo mwebwe muze mu mudugudu naho kukubwira uko byagenze oya”.

Uwizeye Boniface, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibirizi avuga ko nta makuru ahagije bafite kuri iki kibazo gusa agiye kubikurikirana.

Agira ati”Byasaba ko umuntu ahagera akabaririza abatandukanye ariko nawe abaye yahohotewe yatanga ikirego rwose yafashwa ntago yarengana kirazira”.

Madamu Mukarutesi Vestine,umuyobozi w’akarere ka Karongi, avuga ko umuyobozi wakubita umuturage bikamuhama atakwihanganirwa.

Ati: " Hari ibitihanganirwa,umuyobozi wakubita umuturage agakurikiranwa bikamuhama rwose uwo muyobozi ntaba akwiye kuguma ku buyobozi, abaturage ntabwo ubabwiza inkoni".

Madamu Mukarutesi akomeza avuga ko abaturage bo mu karere ka Karongi bumva bityo badakwiye gukubitwa kuko iyo habayeho ubukangurambaga abaturage bakigishwa bumva.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo