Karongi: Impanuka ikomeye ya Coaster yibirinduye ku musozi yahitanye ubuzima bwa benshi-Amafoto

Mu mpanuka ikomeye, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster itwara abagenzi ya Kompanyi Ugusenga, yarenze umuhanda yibirindura ku musozi birangira ihitanye ubuzima bw’abagera kuri 11 (umubare ugenda wiyongera) mu bari bayirimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Nyakanga 2019.

Iyi Coaster ya Ugusenga yakoreye impanuka mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ubwo yari ivuye Kigali yerekeza mu karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Ati “Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Iyi modoka bivugwa ko yari ifite umuvuduko mwinshi, yabaye hagati ya 6h45 na 7h20 z’igitondo.Amakuru aravuga ko iyi Coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke ko abantu bishwe n’iriya mpanuka kugeza ubu ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse.

Gusa iyi mibare y’abaguye muri iyi mpanuka iragenda yiyongera kuko ubu tuvugana hamaze kwitaba Imana abagera kuri 11.

Avuga ko icyateye iriya mpanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane.

Ati “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko (Speed Governor}, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”

SSP Ndushabandi yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare.

Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba yateye iriya mpanuka, ngo inama yose yatangwa yari ari ugucishiriza.

Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Kibuye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hakizimana saveri Kuya 21-07-2019

Birababaje abo baguyemumpanuka yiyomodoka imana ibakire

Hakizimana saveri Kuya 21-07-2019

Birababaje abo baguyemumpanuka yiyomodoka imana ibakire

Principe nsengumuremyi Kuya 16-07-2019

Biragoye kubyumva arik Nta kundi.RIP ku bavandimwe

Principe nsengumuremyi Kuya 16-07-2019

Biragoye kubyumva arik Nta kundi.RIP ku bavandimwe