Karekezi Olivier yatawe muri yombi

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier kuri ubu ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abitangaza.

Karekezi Olivier wari wazindutse yumva inkuru y’incamugongo ko umutoza wari umwungirije Ndikumana Hamadi Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, yaje guhamagarwa kuri Police ishami rishinzwe ubugenzacyaha kuri uyu wa kabiri mu ma saha agana aya nyuma ya saa sita, ndetse ahita aguma mu maboko yayo.

RuhagoYacu yavuganye n’Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier ngo atubwire ku bw’iyi nkuru yo gufungwa kwa Karekezi, gusa atubwira ko nta makuru abifiteho, ko icyibaraje ishinga kuri ubu ari ikiriyo cyo guherekeza uwari umutoza wabo Ndikumana Hamadi Katauti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yemereye IGIHE ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi ndetse agiye kwisobanura kuri ibi byaha.

Ati “ Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ari kwisobanura ku byaha akekwaho, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga".

Inkuru yo gutabwa muri yombi kwa Karekezi Olivier ije ikurikiye iy’urupfu rw’umutoza wari umwungirije witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Ukwakira 2017.

Umuvugizi wa Polisi Badege yavuze ko ibyo gutabwa muri yombi k’uyu mutoza ntaho bihuriye n’urupfu rwa Katauti wapfuye urupfu rutunguranye.

Andi makuru agera ku Mubavu ni uko FERWAFA yamaze kwemera ubusabe bwa Rayon Sports bwo gusubika umukino w’ikirarane yari ifitanye na Police FC wagombaga kuba ku munsi w’ejo nkuko Gakwaya Olivier yabidutangarije.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
boringo Kuya 16-11-2017

Uyu munyamakuru nta bumenyi afite kabisa kuko nta Sano riri hagati y’umutwe w’inkuru n’igihimba cyawo.
Azisubireho

Dayan Kuya 16-11-2017

Bambarize nkubu aba babazi ibyo barimwo..Batuma numutu atazajya asoma inkuru zabo ,kd ubutaha aba nabo nugukurikiranwa kuko baba bateza umwuka mubi mubanyarwanda no gukwirakwiza ibihuha,ibyabo biraza gusubirwamo

guhutera!! Kuya 16-11-2017

Ko mukunda byacitse,ubu inkuru wanditse ukurikije n’umutwe wayihaye bihuriye he koko? Ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ko ari byinshi,uhera hehe wemeza ko ari ibyo kugambanira igihugu ko Polisi iri mu iperereza ntabyo yigeze itangaza?!!