Karasira n’abanyamakuru bamuha ’Interviews’ batangiye gukumirwa

Nyuma yuko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST (yahoze yitwa KIST) iherereye mu Karere ka Nyarugenge, habonetse umurambo w’umwe mu banyeshuri bahiga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko yishwe, biravugwa ko ubu umutekano wakajijwe ku buryo kuhinjira bitoroshye dore ko benshi mu banyamakuru bahinjiraga bajya gukorana ibiganiro na Karasira Aimable usanzwe ahigisha.

Gusa Karasira Aimable usanzwe ari umwalimu muri iyi Kaminuza we ntiyumva uburyo hashyirwaho imyanzuro kuko habaye ikintu kandi n’ubundi byakabaye bifite umurongo na mbere hose yuko hagira ikiba, bityo ngo akabona imwe mu myanzuro isa nk’iyagiyeho na we imubuza gukorana ibiganiro (Interviews) n’abanyamakuru dore ko ngo kuhinjirana bimwe mu bikoresho nka Camera bitoroshye.

Ati "Itegeko rizajya rijyaho bitewe na situation? Itegeko rizajya rijyaho kuko kanaka asanzwe avuga ibi noneho turamuca intege...()".

Kuba iyi Kaminuza yariciwemo umuntu Karasira avuga ko ari cyo akeka cyatumye hafatwa imyanzuro ikomeye, ati "Icyo ni igisebo kubona binjizamo umuntu (muri Kaminuza) yapfuye cyangwa akaba yariciwemo, ni cyo kibazo naketse kuko buri gihe abanyamakuru binjiraga kandi nta tegeko ribuza umuntu kwinjiramo ariko jyewe nkeka uje ushaka kubonana n’umuyobozi wa Kaminuza byo ugomba kubimenyesha ariko ari umukozi usanzwe nta mpamvu, aha hinjiramo ibintu byinshi".

Avuga ko mu gihe ikintu gisatswe neza kikaba cyujuje ubuziranenge, nta mpamvu abona yabuza kwinjira muri Kaminuza, ati "Iyo ikintu rero gisatswe kikaba gifite ubuziranenge sinumva impamvu, mu yandi magambo ni nko kuvuga ngo umunyamakuru cyangwa turashaka kumenya n’ikimugenza kandi nkeka umunyamakuru se ni ngombwa kumenya ikimugenza...ariko ugomba kubahiriza amabwiriza y’umutekano bakagusaka".

Twabibutsa ko Sandrine Imanishimwe wigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’Ubutabire (Biochemestry), umurambo we wasanzwe hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi, yabonywe n’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Icyo gihe umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru. Abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bagera kuri bane batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Umva byinshi muri Video Karasira yatuganiriye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo