Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira wigishaga muri UR-CST

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yandikiye Karasira Aimable wigishaga ibijyanye n’ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) imumenyesha ko yirukanwe ku mirimo ye yo kwigisha muri iyi Kaminuza imushinja amakosa atandukanye arimo nko kutubaha umwuga we no gukwirakwiza amakuru agamije kwangisha abantu ikigo akoramo n’andi.

Ku wa 27 Nyakanga 2020, nibwo Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yandikiye Karasira Aimable imusaba ibisobanuro ku birimo ibyo atangaza kuri YouTube n’imyitwarire ye.

Muri iyo Baruwa yashyizweho umukono n’uyoboye Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr. Ignace Gatare yagaragaje ko Kaminuza yagiye yandikira Karasira mu bihe bitandukanye kugira ngo yisobanure ngo ariko akaba atarahindutse.

Ubwo yandikirwaga na UR, Karasira yabwiye UMUBAVU ko kuba yarasabwe ibisobanuro ku myitwarire ye, nta myitwarire mibi agira ahereye ko ari no mu biruhuko.

Mu ibaruwa kandi bamubwiye ko ngo hari ibibazo afite kuri Channel ye y’UKURI MBONA bisebya Guverinoma y’abayobozi bayo, akavuga ko nta n’umuyobozi n’umwe wa Guverinoma aravugana na we cyangwa ngo amuzane kuri TV ye bamuvugeho.

Ikindi yabwiwe mu ibaruwa yandikiwe, ni ukuba atarakomeje amashuri ngo yige PhD, akavuga ko ngo ibi biri ku barimu benshi cyane. Yavuze ko ngo no mu itangwa ry’amahirwe yo kujya gukomeza amasomo muri PhD bibamo ikimenyane ku buryo bigorana kuzuza ibiba bisabwa.

Iyi baruwa yandikiwe n’umuyobozi we, Karasira yavuze ko uburyo yayandikiwe ari irengayobora anagaruka ku kuba yarasabwe kuyisubiza mu gihe cy’iminsi ibiri mu gihe ngo amategeko y’abakozi asaba ko mwene iyo baruwa isubizwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Yavuze ko ngo atari ibintu byaje gusa. Avuga ko ngo bafite ikibazo cy’uburyo atangamo ibitekerezo bye kuko ngo abaye ari ukubazwa ku bijyanye n’umurimo we wo kwigishwa ubu amashuri afunze.

Gusa ibi byose mu biganiro Karasira yagiranye n’UMUBAVU yavuze ko byagiye bikorwa azizwa ibitekerezo bye atanga kandi yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda anyuza ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA, akanavuga ko yatangiye guhura n’ibibazo agitangira uyu muyoboro.

Umva ikiganiro Karasira yagiranye n’UMUBAVU nyuma yuko yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda asabwa ibisobanuro:

Nubwo Karasira yagaragaje ibi byose Kaminuza y’u Rwanda yirengagije imwandikira, ku wa 29 yavuze ko yiteguye kuyisubiza icyakora akayisubiza uko ashoboye akurikije igihe yahawe kitagenwa n’amategeko.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono y’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton UMUBAVU ufitiye Kopi yandikiwe Karasira Aimable, ivuga ko yirukanwe ku kazi ke ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda gusa ikavuga ko yashingiye ku byasabwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Raporo ya Komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza yasabye ko yirukanwa.

Muri iyi baruwa Kaminuza y’u Rwanda yandikiye Karasira Aimable kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 imumenyesha ko yirukanwe ku kazi ko kwigisha muri Kaminuza, ivuga ko hashingiwe ku ibaruwa No 450/2020 yo ku wa 27 Nyakanga 2020 yamusabaga ibisobanuro ku myitwarire itari myiza, ngo ibisobanuro yatanze mu ibaruwa yo ku wa 29 Nyakanga 2020 bikaba bitarabanyuze.

Ngo hashingiwe kandi ku ibaruwa No 1299 yo ku wa 12 Kanama 2020 ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Raporo ya Komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza y’u Rwanda yasabye ko yirukanwa muri Kaminuza nk’igihano gikuru kubera amakosa atandukanye.

Mu makosa ashinjwa Karasira muri iyi baruwa harimo kugaragaza imyitwarire kimwe n’ibitekerezo bye binyuze mu matangazo ngo atavugwaho rumwe akorerwa mu ruhame hakoreshejwe imiyoboro itandukanye y’itangazamakuru by’umwihariko ngo indangagaciro, imyitwarire n’amahame binyuranyije n’ibikwiriye umurezi.

Muri iyi baruwa kandi Karasira yashinjwe gukwirakwiza amakuru agamije gushishikariza abantu kuyanga no kuyubahuka kimwe n’izindi nzego, Kaminuza y’u rwanda ikavuga ko ngo ibi binyuranyije n’Iteka rya Perezida No 45/01 ryo ku wa 30 Kamena 2015 rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi ba Leta kubaha buri gihe inzego za Leta, Politiki na gahunda za Guverinoma.

Karasira yashinjwe andi makosa yo kutubaha umwuga we ndetse ngo no gukorana agasuzuguro ibikorwa ahabwa, aha Kaminuza ikavuga ko yatinze gushyira kuri Interineti amasomo yari kwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri aya makosa yose Karasira yashinjwe, nibwo Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton mu baruwa yamwandikiye yagize ati "Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe mu kazi kawe ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda kandi bigahita byubahirizwa".

Karasira yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye mu Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya Gatatu yagikomereje muri Suède.

Karasira Aimable, ni umwarimu w’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko ku bumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) ari na byo yari amaze imyaka igera kuri 14 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, UR-CST (iyahoze ari KIST) kuva mu 2008.

Ubuhanga bwe yabusobanuye aho yabwiye UMUBAVU mu biganiro bagiranye ko ubusanzwe akazi ke agakora neza ndetse no mu manota y’imihigo nta na rimwe arajya munsi ya 80%.

Yamenyekanye kandi mu bihe byashize mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’, umuyoboro avuga ko kuva yawushinga bitagiye bimugendekera neza mu kazi ke.


Ibaruwa Karasira yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda imumenyesha ko atakiri Umwalimu wayo

Ibyo Karasira yavuze ubwo yandikirwaga na Kaminuza y’u Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ruberwa Kuya 16-08-2020

Uyu mwalimu yararemganye cyane. Nta freedom iri mu Rwanda nimba ari uku bimeze. Biragaragara ko Minisiteri y’abakozi ba Leta nayo yashyizweho igitutu cga se yabikoze muburyo bwo guhakwa kugirango abo hejuru bayirebe neza. Turanenga umuntu wese wagize uruhare mukwirukana Karasira kandi DIASPORA twiteguye kumufasha ndetse twarabitangiye

Emmanuel ndayambaje Kuya 14-08-2020

Murakora kutugezaho amakuru

Emmanuel ndayambaje Kuya 14-08-2020

Murakora kutugezaho amakuru

Emmanuel ndayambaje Kuya 14-08-2020

Murakora kutugezaho amakuru

Emmanuel ndayambaje Kuya 14-08-2020

Murakora kutugezaho amakuru