Kabuga Félicien ntakiburaniye i Arusha muri Tanzania

Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.

Zimwe mu mpamvu zashingiweho ni izagaragajwe z’uko Kabuga Félicien arwaye indwara zikomeye ku buryo kumwohereza kuburanira i Arusha byaba ari ukubangamira uburenganzira afite ku buzima bwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Urukiko, Carmel Agius, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu yashingiyeho afata icyo cyemezo ari izagaragajwe n’abunganira Kabuga mu mategeko zirimo ivuga ko kumujyana i Arusha byaba ari ukumuvutsa uburenganzira bwo kuba hafi y’umuryango we kandi abyemerewe.

Umucamanza Carmel yatangaje ko Kabuga afite uburenganzira bw’ibanze ku buzima bwe n’uburyo Isi ikeneye ubwirinzi bukomeye kuri COVID-19, kumwohereza i La Haye ngo akaba ari byo bitanga umutekano n’uburenaganzira busesuye kuri Kabuga.

Kabuga kandi ngo naburanira i La Haye bizafasha Inkiko gutegura no gukurikirana urubanza neza mu mizi, kandi ngo kohereza Kabuga i La Haye nta ngaruka bizagira ku migendekere y’urubanza n’uko ruzategurwamo.

Kabuga n’abunganizi be bari bakomeje gusaba ko atajyanwa i Arusha, ahubwo bagasaba ko akwiye gufungwa hifashishijwe icyuma gitanga amakuru y’aho umuntu aherereye kugira ngo agume iwe yitabweho n’umuryango kubera uburwayi.

Uyu mwanzuro uje mu gihe Urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha mu mpera z’icyumweru rwari rwatangaje abacamanza batatu bazaca urubanza rwa Kabuga Felicien mu gihe yaba aburaniye i Arusha.

Hari nyuma kandi yuko urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje bidasubirwaho iyoherezwa rya Kabuga kuri uru rukiko rwa ONU rufite ikicaro i Arusha muri Tanzania.

Uyu mwanzuro ufashwe kandi mu gihe amategeko y’u Bufaransa ateganya ko iki cyemezo cyo kumujyana i Arusha, kitajuririrwa ahubwo gishyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Icyakora umwunganizi we Emmanuel Altit nyuma y’iki cyemezo, yari yabwiye BBC ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Uruhande rwa Félicien Kabuga rwavugaga ibi mu gihe ishyihamwe ry’abarokotse Jenoside IBUKA ryo ryifuzaga kumubona mu Rwanda.

Kabuga Félicien yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, afatiwe mu Bufaransa n’Igipolisi cyaho yuma yo kumushakisha ku bufatanye na Polisi y’u Bubiligi, u Bwongereza ndetse n’Urwego rwasigariyeho icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT), hari nyuma y’imyaka 26 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu cyumba, icyifuzo cya Sankara kuri Rusesabagina cyashyizwe mu ngiro imanza zabo zirahuzwa kimwe n’abandi bahoze muri FLN:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Matata Yozefu Kuya 7-10-2020

Nta na rimwe imitwe yabarwanira kwibohora ingoma y’igitugu no kubohoza igihugu cyabo ITAZASHINGWA. Kuko ubutegetsi buhonyora abaturage nibwo gutanga uburenganzira bwo kuburwanya. Umuherwe w’umufaransa Bernard TAPIE yabisobanuye muri aya magambo: "Iyo ushaka ko umuntu akurwanya kandi AKAGUTSINDA, upfa KUMURENGANYA gusa. Bityo ukaba umuhaye INTWARO n’ubutwari byo GUHARANIRA UBWISANZURE N’UBURENGANZIRA BYE". Twange akarengane aho katuruka hose.

Matata Yozefu Kuya 7-10-2020

Nta na rimwe imitwe yabarwanira kwibohora ingoma y’igitugu no kubohoza igihugu cyabo ITAZASHINGWA. Kuko ubutegetsi buhonyora abaturage nibwo gutanga uburenganzira bwo kuburwanya. Umuherwe w’umufaransa Bernard TAPIE yabisobanuye muri aya magambo: "Iyo ushaka ko umuntu akurwanya kandi AKAGUTSINDA, upfa KUMURENGANYA gusa. Bityo ukaba umuhaye INTWARO n’ubutwari byo GUHARANIRA UBWISANZURE N’UBURENGANZIRA BYE". Twange akarengane aho katuruka hose.

MATH Kuya 6-10-2020

Igitego cya mbere kirinjiye ubutabera ku banyarda burakenewe kandi buzagaragara abiriza bazamwara