Izindi mpunzi ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda-Amafoto

Impunzi zisanga izindi 66 zakiriwe mu kwezi gushize zaturutse muri Libya aho zari zibayeho mu buzima bugoye, zaraye zigeze I Kigali zihita zerekezwa mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’impunzi zaturutse muri Libya, aho rwakiriye impunzi 123 zageze mu Rwanda zisanga abandi 66 bahasesekaye ku itariki 26 Nzeri 2019.

Izi mpunzi zavanwe muri Libya zageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu.

Mu mpunzi 123 zageze mu Rwanda harimo ab’igitsina gabo 99 na 24 b’igitsina gore. Harimo abagera kuri 59 batarageza imyaka y’ubukure. Bakomoka mu bihugu bitatu bitandukanye, harimo 106 bava muri Eritrea, 15 bava muri Somalia na babiri bakomoka muri Sudani.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Olivier Kayumba, avuga ko usibye bamwe bashobora kuba barafatiwe n’uburwayi mu gihugu babagamo, ngo ntawarwariye mu nzira.

Agira ati “Barasanga bagenzi babo i Gashora babanze bamenyerezwe, abarwaye tuzabavuza. Abagezeyo mu minsi ishize bo bamaze gushira igihunga ndetse banatangiye gusohoka hanze baratembera”.

Mu mishinga y’igihe kirekire Leta y’u Rwanda hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) bateganyiriza izi mpunzi, ngo harimo kuzabigisha indimi n’imyuga inyuranye.

Umuyobozi wungirije wa HCR mu Rwanda, Barbara Dotse William agira ati “Abenshi ni abazatangira kwiga Icyongereza ariko harimo n’abahitamo kwiga Ikinyarwanda”.

“Nyuma yaho bazaba bafite uburyo butandukanye bwo guhitamo aho kuba, wenda hari abazakenera gusubira mu bihugu byabo bakomokamo cyangwa ibyo banyuzemo, ariko hari n’abashobora guhitamo kwibera mu Rwanda igihe cyose”.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) hamwe na HCR, rukaba rwaremeye kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika bahurira n’ubuzima bubi muri Libya, aho banyura bagerageza kwambuka ngo berekeze i Burayi.


Izi mpunzi zageze mu Rwanda zihita zerekeza mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Bugesera

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo