Close MORE NEWS Itotezwa n’ihohoterwa Mukamasabo yakorewe kubera kwangira umuyobozi we kujya umunekera abakozi-Video UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-10-2019 saa 12:15' whatsapp Facebook Mukamasabo Emerthe wakoreraga ku kigo Nderabuzima cya Busanza (Centre de Sante Busanza) nk’umuforomokazi wacyo akaza guhabwa ikiruhuko cy’igihe kirekire (cy’amezi 6) mu buryo avuga ko yagambaniwe akitwa umusazi nyamara ntawamuvuye ubusazi, yavuze akababaro, itotezwa n’ihohoterwa yahuye naryo mu kazi nyuma yo kwangira umuyobozi we kujya amunekera abakozi nkuko yabimusabaga. Mu kiganiro kirekire yagiranye n’UMUBAVU, Mukamasabo Emerthe yavuze ko yaje ku Kigo Nderabuzima cya Busanza avuye I Kiziguro nyuma yo guhohoterwa n’uwari umukoresha we wungirije wamufashe ku ngufu. Nyuma yo gufatwa kungufu n’umuyobozi wamukoreshaga, yaje guhabwa ’Mutation’ yo kwimukira ku kigo Nderabuzima cya Busanza akaba ariho akorera, uyu mubyeyi avuga ko umuyobozi w’iki kigo yahise amubaza ikimuzanye na we akamusubiza ko ari impamvu ze bwite. Nyuma ngo yamujyanye mu bubiko bw’imiti arabimucyurira amubwira ko ngo atari uruhinja rwo gufatwa ku ngufu amutuka cyane, ngo gusa abifashijwemo n’abandi bakozi yaje kwiyakira akomeza akazi. Avuga ko umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busanza witwa UWINEZA Providence yakomeje kumutoteza ku kazi akaza no guhamagara Minisiteri y’Ubuzima ikamugira inama yo kwitabaza inzego z’umutekano zirimo Polisi ngo gusa yaje kumubaza iby’iki kibazo aracika yanga gutanga ubusobanuro agirwa inama ko nibyongera azongera akabahamagara. Mukamasabo Emerthe avuga ko umukoresha we yaje kumusanga aho yakoraga muri serivisi yo gupfuka no gutera inshinge, akamubwira ko agiye kumuha ikiraka cyo kujya amunekera abandi bakozi yumva ibyo bamuvuga yazabikora neza akajya amuhemba. Yamusubije ko iki kiraka atagishobora kuko atigeze ajya mu magambo, ngo kuva ubwo amahari hagati yabo ahera aho amubwira ko kubera amwumviye ubusa azamutoteza kugeza paka ndetse ko nta kintu na kimwe azigera yunguka yewe nta n’akantu na kamwe kazigera kiyongera ku mushahara we azabona. Mukamasabo Emerthe wahawe ikiruhuko cy’igihe kirekire yiswe umurwayi wo mu mutwe, ibyo yateye utwatsi avuga ko nta kibazo cy’ubuzima yari afite ndetse ko nta muganga bicaranye ngo amusuzume Guhera ubwo Mukamasabo Emerthe avuga ko nta ’Visite’ n’imwe yajyagamo, ati "Twahereye ubwo, ntabwo nigeze njya muri ’Visite’ nk’abandi bakozi, nta Visite n’imwe nabonaga, nta mafaranga atari umushahara nabonaga, nta mushinga wigeze uhaza ngo umfashe uretse San Francisco yabonaga abandi bakozi baza mu mishinga yabo, babona jyewe ntarimo bagahitamo kumfasha bampa gukorana na bo muri serivisi zo kuboneza urubyaro". MINISANTE yaje kwiyama uyu mukoresha ngo ariko yanga kubyumva, ngo ndetse yaje kumara amezi 2 yirirwa yicaye mu gisambu kugeza ubwo abandi bakozi baje kumuvuganira agahabwa aho akorera gusa ibibazo bikomeza kuba ibibazo ashinjwa ibyaha by’ibipapirano bigamije kumwangisha abakozi bagenzi be n’abaturage bagana ikigo Nderabuzima. Ibi bibazo byaje gukururuka kugeza ubwo uyu mubyeyi yisanze ahawe ikiruhuko kirekire cy’amezi atandatu cyiswe icy’uburwayi (bwo mu mutwe), ibyo we atemeye akanandikira Akarere ka Kicukiro mu ibaruwa dufitiye kopi ajuririra iki kiruhuko ngo kuko ntacyo yari yarasabye yewe nta n’ikibazo cy’ubuzima yari afite. Iki kiruhuko Mukamasabo Emerthe atemera uburyo yagihawemo, cyatangiye ku itariki ya 01 Mata 2019, kirangira ku itariki ya 30 Nzeli 2019, bivuze ko yagombaga gusubira ku kazi ku itariki ikiruhuko kirangiriyeho nta zindi nteguza cyangwa indi mbogamizi iyo ariyo yose. Nyuma yo kurangiza ikiruhuko yari yarahawe mu buryo atemera, yagarutse ku kazi abuzwa gukora nyamara ntiyasobanurirwa impamvu aribwo iki kibazo cyongeye kujya hanze nyuma y’inzira ndende n’amabaruwa atandukanye UMUBAVU dufitiye kopi yagiye yandikirwa n’inzego zitandukanye kuri iki kibazo ariko ntigikemuke mu buryo bwa burundu. Ku bazi ko uhawe ikiruhuko asubira mu kazi azanye ibaruwa y’uwari wamuhaye ikiruhuko, Me Intwazayamugabo Armand wunganira Mukamasabo Emerthe mu mategeko avuga ko nta yindi baruwa isabwa, ati “Ntabwo ari ko bimeze, ikiruhuko ntabwo ari igihano, ikiruhuko kiba kiriho itariki utangiriye ikiruhuko n’itariki ikiruhuko kirangiriyeho, ku itariki ikiruhuko kirangiriyeho iyo utagarutse ku kazi ufatwa nk’uwataye akazi keretse ugaragaje impamvu zikubujije kugaruka ku kazi”. Akomeza agira ati “Nta yindi baruwa ikenewe iyo igihe giteganwa mu kiruhuko wahawe kigeze…iyo ikiruhuko kirangiye usabwa guhita ugaruka mu kazi ugakomeza ugakora, nta bundi burenganzira usaba cyangwa uhabwa n’undi muntu uwo ari we wese”. Uyu munyamategeko abajijwe igikurikiramo mu gihe akomeje kubuzwa gukomeza akazi ke nyuma y’ikiruhuko, ati “Hari icyo amategeko ateganya…iyo umuyobozi mukorana umunsi ku wundi akubangamiye mu mikorere, hari inzego zikuriye urwo rwego zijuririrwa mu bihe byagenwe n’amategeko, ikibazo cyananirana kigashyikirizwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta na bo batabitangaho amakuru, iyo bikomeje kugaragara ko ubuyobozi bwose butagufashije, icyo gihe ufatwa nk’uwasezerewe binyuranyije n’amategeko”. Kuri raporo yakozwe n’abaganga b i Ndera Mukamasabo Emerthe na we atemera kuko avuga ko atigeze abona n’abo bantu, avuga ko we nk’umunyamategeko icyo yamufashije ari ukwandikira Minisitiri uvuga ko yatanze ikiruhuko ashingiye kuri raporo. Avuga ko basabye Minisitiri ku mumenyesha izo raporo zimuvugwaho kugira ngo abashe kuzimenya bityo niba anazivuguruza abashe kuzivuguruza kuko ngo byaba biteye agahinda mu gihe umuntu yakwitwa ufite ubumuga bwo mu mutwe(umusazi )kandi ari muzima. Icyo avuga kuri iki kirego muri rusange, avuga ko Itegeko Nshinga ry’igihugu, ubuyobozi bw’igihugu burinda umudendezo w’igihugu bityo ngo biramutse bigaragaye ko ibi byose akorerwa birimo akarengane ‘gakabije’, byaba biteye agahinda ngo kuko ubutabera bugomba gutangwa cyane ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. Ubwo UMUBAVU twageraga ku Kigo Nderabuzima cya Busanza, umuyobozi wacyo yagaragaje ko ngo nta ruhare yagize mu guhabwa ikiruhuko kirekire atasabye ndetse asobanura byinshi kuri iki kibazo birimo no kuba yaba yaramunigiye mu biro ubwo yari agarutse ku kazi. Ati "Ibaruwa koko Mukamasabo Emerthe yayinzaniye mu gitondo ariko ibyo kuvuga ko namunize byo nta kuri kurimo kuko namwakiriye ndi kumwe n’abandi bantu bari bari hano muri ibi Biro, nta kumuniga kwabayeho, yanyeretse ibaruwa ambwira ko bamubwiye ko ari jyewe ugomba kuyakira mu ntoki nkamusinyiraho". Ku bijyanye no kuba yaba yaragize uruhare mu kiruhuko uyu muforomokazi yahawe mu buryo we yita amanyanga, ati "Iby’ikiruhuko yagisabiwe na Minisiteri y’Ubuzima igendeye kuri Raporo yavuye ku Bitaro bya CARAES Ndera, nta ruhare na rumwe jyewe nagize". Ku kuba iyo raporo MINISANTE yagendeyeho we atayemera yewe ngo kuko atigeze yicarana na muganga ngo amukorere ibizamini uretse gusa kuhivuriza akaboko, uyu mukoresha we ati "Ndumva iby’iyo raporo mutabimbaza kuko si jyewe wayikoze,....". Abajijwe niba nta makuru yatanze ati "Jyewe nta makuru ntanga, sinkora mu bitaro by’i Ndera, nta makuru nayitanzeho, nta ruhare na rumwe nayigizeho". Abajijwe uko amubona nk’uwo bakora, ati "Ubusanzwe afite imyitwarire mibi idasanzwe igaragarira buri wese irimo gutukana, kwirukana abaturage ngo bambaye imyambaro adashaka irimo amapantaro...amakimbirane hagati ye na bagenzi be". Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busanza, UWINEZA Providence ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’UMUBAVU Bamwe mu baturage bari ku Kigo Nderabuzima ndetse uyu muforomokazi yanavuye baganiriye n’UMUBAVU, bo bavuze ko afite imyitwarire myiza ndetse abafasha muri byinshi abasobanurira neza. Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Mukamasabo Emerthe avuga akarengane yakorewe: @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho amakuru Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY amakuru Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Itotezwa n’ihohoterwa Mukamasabo yakorewe kubera kwangira umuyobozi we kujya umunekera abakozi-Video UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-10-2019 saa 12:15' whatsapp Facebook Mukamasabo Emerthe wakoreraga ku kigo Nderabuzima cya Busanza (Centre de Sante Busanza) nk’umuforomokazi wacyo akaza guhabwa ikiruhuko cy’igihe kirekire (cy’amezi 6) mu buryo avuga ko yagambaniwe akitwa umusazi nyamara ntawamuvuye ubusazi, yavuze akababaro, itotezwa n’ihohoterwa yahuye naryo mu kazi nyuma yo kwangira umuyobozi we kujya amunekera abakozi nkuko yabimusabaga. Mu kiganiro kirekire yagiranye n’UMUBAVU, Mukamasabo Emerthe yavuze ko yaje ku Kigo Nderabuzima cya Busanza avuye I Kiziguro nyuma yo guhohoterwa n’uwari umukoresha we wungirije wamufashe ku ngufu. Nyuma yo gufatwa kungufu n’umuyobozi wamukoreshaga, yaje guhabwa ’Mutation’ yo kwimukira ku kigo Nderabuzima cya Busanza akaba ariho akorera, uyu mubyeyi avuga ko umuyobozi w’iki kigo yahise amubaza ikimuzanye na we akamusubiza ko ari impamvu ze bwite. Nyuma ngo yamujyanye mu bubiko bw’imiti arabimucyurira amubwira ko ngo atari uruhinja rwo gufatwa ku ngufu amutuka cyane, ngo gusa abifashijwemo n’abandi bakozi yaje kwiyakira akomeza akazi. Avuga ko umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busanza witwa UWINEZA Providence yakomeje kumutoteza ku kazi akaza no guhamagara Minisiteri y’Ubuzima ikamugira inama yo kwitabaza inzego z’umutekano zirimo Polisi ngo gusa yaje kumubaza iby’iki kibazo aracika yanga gutanga ubusobanuro agirwa inama ko nibyongera azongera akabahamagara. Mukamasabo Emerthe avuga ko umukoresha we yaje kumusanga aho yakoraga muri serivisi yo gupfuka no gutera inshinge, akamubwira ko agiye kumuha ikiraka cyo kujya amunekera abandi bakozi yumva ibyo bamuvuga yazabikora neza akajya amuhemba. Yamusubije ko iki kiraka atagishobora kuko atigeze ajya mu magambo, ngo kuva ubwo amahari hagati yabo ahera aho amubwira ko kubera amwumviye ubusa azamutoteza kugeza paka ndetse ko nta kintu na kimwe azigera yunguka yewe nta n’akantu na kamwe kazigera kiyongera ku mushahara we azabona. Mukamasabo Emerthe wahawe ikiruhuko cy’igihe kirekire yiswe umurwayi wo mu mutwe, ibyo yateye utwatsi avuga ko nta kibazo cy’ubuzima yari afite ndetse ko nta muganga bicaranye ngo amusuzume Guhera ubwo Mukamasabo Emerthe avuga ko nta ’Visite’ n’imwe yajyagamo, ati "Twahereye ubwo, ntabwo nigeze njya muri ’Visite’ nk’abandi bakozi, nta Visite n’imwe nabonaga, nta mafaranga atari umushahara nabonaga, nta mushinga wigeze uhaza ngo umfashe uretse San Francisco yabonaga abandi bakozi baza mu mishinga yabo, babona jyewe ntarimo bagahitamo kumfasha bampa gukorana na bo muri serivisi zo kuboneza urubyaro". MINISANTE yaje kwiyama uyu mukoresha ngo ariko yanga kubyumva, ngo ndetse yaje kumara amezi 2 yirirwa yicaye mu gisambu kugeza ubwo abandi bakozi baje kumuvuganira agahabwa aho akorera gusa ibibazo bikomeza kuba ibibazo ashinjwa ibyaha by’ibipapirano bigamije kumwangisha abakozi bagenzi be n’abaturage bagana ikigo Nderabuzima. Ibi bibazo byaje gukururuka kugeza ubwo uyu mubyeyi yisanze ahawe ikiruhuko kirekire cy’amezi atandatu cyiswe icy’uburwayi (bwo mu mutwe), ibyo we atemeye akanandikira Akarere ka Kicukiro mu ibaruwa dufitiye kopi ajuririra iki kiruhuko ngo kuko ntacyo yari yarasabye yewe nta n’ikibazo cy’ubuzima yari afite. Iki kiruhuko Mukamasabo Emerthe atemera uburyo yagihawemo, cyatangiye ku itariki ya 01 Mata 2019, kirangira ku itariki ya 30 Nzeli 2019, bivuze ko yagombaga gusubira ku kazi ku itariki ikiruhuko kirangiriyeho nta zindi nteguza cyangwa indi mbogamizi iyo ariyo yose. Nyuma yo kurangiza ikiruhuko yari yarahawe mu buryo atemera, yagarutse ku kazi abuzwa gukora nyamara ntiyasobanurirwa impamvu aribwo iki kibazo cyongeye kujya hanze nyuma y’inzira ndende n’amabaruwa atandukanye UMUBAVU dufitiye kopi yagiye yandikirwa n’inzego zitandukanye kuri iki kibazo ariko ntigikemuke mu buryo bwa burundu. Ku bazi ko uhawe ikiruhuko asubira mu kazi azanye ibaruwa y’uwari wamuhaye ikiruhuko, Me Intwazayamugabo Armand wunganira Mukamasabo Emerthe mu mategeko avuga ko nta yindi baruwa isabwa, ati “Ntabwo ari ko bimeze, ikiruhuko ntabwo ari igihano, ikiruhuko kiba kiriho itariki utangiriye ikiruhuko n’itariki ikiruhuko kirangiriyeho, ku itariki ikiruhuko kirangiriyeho iyo utagarutse ku kazi ufatwa nk’uwataye akazi keretse ugaragaje impamvu zikubujije kugaruka ku kazi”. Akomeza agira ati “Nta yindi baruwa ikenewe iyo igihe giteganwa mu kiruhuko wahawe kigeze…iyo ikiruhuko kirangiye usabwa guhita ugaruka mu kazi ugakomeza ugakora, nta bundi burenganzira usaba cyangwa uhabwa n’undi muntu uwo ari we wese”. Uyu munyamategeko abajijwe igikurikiramo mu gihe akomeje kubuzwa gukomeza akazi ke nyuma y’ikiruhuko, ati “Hari icyo amategeko ateganya…iyo umuyobozi mukorana umunsi ku wundi akubangamiye mu mikorere, hari inzego zikuriye urwo rwego zijuririrwa mu bihe byagenwe n’amategeko, ikibazo cyananirana kigashyikirizwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta na bo batabitangaho amakuru, iyo bikomeje kugaragara ko ubuyobozi bwose butagufashije, icyo gihe ufatwa nk’uwasezerewe binyuranyije n’amategeko”. Kuri raporo yakozwe n’abaganga b i Ndera Mukamasabo Emerthe na we atemera kuko avuga ko atigeze abona n’abo bantu, avuga ko we nk’umunyamategeko icyo yamufashije ari ukwandikira Minisitiri uvuga ko yatanze ikiruhuko ashingiye kuri raporo. Avuga ko basabye Minisitiri ku mumenyesha izo raporo zimuvugwaho kugira ngo abashe kuzimenya bityo niba anazivuguruza abashe kuzivuguruza kuko ngo byaba biteye agahinda mu gihe umuntu yakwitwa ufite ubumuga bwo mu mutwe(umusazi )kandi ari muzima. Icyo avuga kuri iki kirego muri rusange, avuga ko Itegeko Nshinga ry’igihugu, ubuyobozi bw’igihugu burinda umudendezo w’igihugu bityo ngo biramutse bigaragaye ko ibi byose akorerwa birimo akarengane ‘gakabije’, byaba biteye agahinda ngo kuko ubutabera bugomba gutangwa cyane ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. Ubwo UMUBAVU twageraga ku Kigo Nderabuzima cya Busanza, umuyobozi wacyo yagaragaje ko ngo nta ruhare yagize mu guhabwa ikiruhuko kirekire atasabye ndetse asobanura byinshi kuri iki kibazo birimo no kuba yaba yaramunigiye mu biro ubwo yari agarutse ku kazi. Ati "Ibaruwa koko Mukamasabo Emerthe yayinzaniye mu gitondo ariko ibyo kuvuga ko namunize byo nta kuri kurimo kuko namwakiriye ndi kumwe n’abandi bantu bari bari hano muri ibi Biro, nta kumuniga kwabayeho, yanyeretse ibaruwa ambwira ko bamubwiye ko ari jyewe ugomba kuyakira mu ntoki nkamusinyiraho". Ku bijyanye no kuba yaba yaragize uruhare mu kiruhuko uyu muforomokazi yahawe mu buryo we yita amanyanga, ati "Iby’ikiruhuko yagisabiwe na Minisiteri y’Ubuzima igendeye kuri Raporo yavuye ku Bitaro bya CARAES Ndera, nta ruhare na rumwe jyewe nagize". Ku kuba iyo raporo MINISANTE yagendeyeho we atayemera yewe ngo kuko atigeze yicarana na muganga ngo amukorere ibizamini uretse gusa kuhivuriza akaboko, uyu mukoresha we ati "Ndumva iby’iyo raporo mutabimbaza kuko si jyewe wayikoze,....". Abajijwe niba nta makuru yatanze ati "Jyewe nta makuru ntanga, sinkora mu bitaro by’i Ndera, nta makuru nayitanzeho, nta ruhare na rumwe nayigizeho". Abajijwe uko amubona nk’uwo bakora, ati "Ubusanzwe afite imyitwarire mibi idasanzwe igaragarira buri wese irimo gutukana, kwirukana abaturage ngo bambaye imyambaro adashaka irimo amapantaro...amakimbirane hagati ye na bagenzi be". Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busanza, UWINEZA Providence ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’UMUBAVU Bamwe mu baturage bari ku Kigo Nderabuzima ndetse uyu muforomokazi yanavuye baganiriye n’UMUBAVU, bo bavuze ko afite imyitwarire myiza ndetse abafasha muri byinshi abasobanurira neza. Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Mukamasabo Emerthe avuga akarengane yakorewe: @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho amakuru Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY amakuru Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo