Ishuri  rya KIAC ryafunzwe umwaka wose

Ubwo habaga inama ihuza ibigo by’ubumenyingiro n’ubuyobozi bwa WDA hatangajwe ibigo 7 byafunzwe umwaka harimo n’ikigo cya KIAC (KIAC - Kigali International Art College) ibindi 62 bihabwa amahirwe yo kuba byikosoye mu gihe kitarenze ibyumweru 2.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 2 ikabera mu karere ka Kicukiro yahuje ibigo 69 abayobozi bashinzwe imyitwarire mu turere ndetse n’abayobozi ba WDA.

Mu bibazo byagiye bigarukwaho cyane mu bari bitabiriye inama bagiye bagaruka ku kuba iyo myanzuro bayimenyeshejwe batinze ngo ndetse bamwe muri bo bakaba bari baranatangiye kwandika abanyeshuri baziga mu bigo byabo cyane ko itangira ry’amashuri risigaje icyumweru kimwe gusa.

Muri ibyo bigo byafunzwe burundu harimo 5 byo mu mujyi wa Kigali ndetse na 2 byo mu zindi ntara.

Ubwo yabazaga ikibazo ku gutungurwa kwe kuba yasanze ikigo cye cyafunzwe umuyobozi w’ikigo cya KIAC, Ruhumuriza Athanase yavuze ko yari yizeye neza ko afite ibikoresho bihagije kandi yari yanasuwe na MINEDUC ariko akaba atunguwe no kumva ko yafungiwe ikigo.

Asubiza ikibazo cyo mu kigo cya KIAC, umuyobozi wungirije muri WDA, Dr Theodore yavuze ko impamvu KIAC Ifunzwe ari uko aho ikorera hatabereye kuba haba ikigo ngo namara kwimuka yagiye ahantu heza bazahamagare WDA ize ibafungurire ikigo.

Benshi mu bitabiriye inama bahurizaga ku kuba babwiwe amakosa batinze ngo kandi amwe mu makosa babwiwe bakaba bari barayakosoye.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Bigirimana Gilbert Kuya 9-01-2019

Ariko niba hatangajwe inkuru nkiyi ivugwa kubiba byabaye hakabaye hatangazwa indi nkuru ivuguruza ibyabaye nonese ko ibyo bigo bavuzeko ntakigo kigomba gufungwa harimo na KIAC kuki iyo yo mutayitangaje njyembona twabaye turebe kumpande zose.

Gasana Leonard Kuya 9-01-2019

Imana yumva gusenga koko ndabibonye.KIAC yarampemukiye yisabira kumana none birabaye ,uwiteka nyiringabo urakoze cyane wumve ko ngushimye.KIAC yampaye scholarship le2/11/2018bambwira ko nzaza kwiga bitarenze10/10/2018 ko nziga 6months mbaha amafaranga ibihumbi 30000f mpayeze nsanga abandi bamaze hafi amezi atatu biga ,nsabye gusubizwa amafaranga NGO nzaze ubutaha nayo barayanyima kd ntibatumaga niga baransohoraga NGO nishure andi mezi2 .babeshya NGO ni scholarship batanga nagiye Nyamagabe njye ndi NGO nahantu ark baranyambuye kwiga ndanabihagarika kubera ubusambo bwabo.let’s ahubwo ibakurikirane.

Mucyo Augustin Kuya 9-01-2019

Muvandimwe wowe ufashe amarangamutima yawe uyahuza nifungwa rya KIAC ibyo rero niba waranahakoraga ndumva ibyo uvuze ntaho bihuriye.

Nshimiyimana Jean Bosco Kuya 8-01-2019

Bari baratinze kuyifunga, uretse no kuba ntabikoresho bagiraga natwe abahoze ari abakozi bayo batwambuye amafranga menshi tutizeyeko tuzabona, ahubwo yagakwiye no gukurikiranwa