Isheja Sandrine mu kababaro ko kuba atazi aho se wishwe muri Jenoside yashyizwe

Umunyamakuru Isheja Sandrine benshi bamenyereye kuri ’Radio KISS FM’ ariko wanamamaye mu biganiro by’imyidagaduro kuri amwe mu maradiyo akomeye hano mu Rwanda, yagaragaje ko agishengurwa no kuba kugeza ubu ataramenya amakuru y’aho abishe umubyeyi bamushyize.

Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda yavuze ku mubyeyi we witabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahishura ko hari igihe agenda mu muhanda akikanga bari kumwe, anavuga ku ishavu agendana ryo kuba batarabona umubiri we ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu magambo yuzuye ishavu n’agahinda Isheja Sandrine yanditse ku rubuga rwa Instagram ku Cyumweru tariki 7 Mata 2019 ari nabwo u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri aya magambo ye yagaragaje ko yibuka Se umubyara witwa Dr Butera Guillaume wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imyaka 25 ikaba ishize abo mu muryango we bataramenya aho umurambo wajugunywe.

Isheja Sandrine yavuze ko umubyeyi we yiciwe i Nyanza ya Butare aho yari yahungiye, gusa ngo umuryango we ukaba ugishengurwa bikomeye n’uko kugeza magingo aya utarabona aho umubiri we wajugunywe ngo nabo bamushyingure mu cyubahiro baruhuke.

Mu butumwa burebure yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Isheja Sandrine yavuze ko intimba yo kuba yarabuze umubyeyi itarashira ndetse ko hari igihe ajya amwikanga ari kugenda mu nzira ibintu birushahok kumushengura umutima.

Yatangiye agira ati "Imyaka 25 irashize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ibaye mu Rwanda. Imyaka 25 irashize koko?! Iyi ntimba mu mutima ntaho ijya, mpora nkwikanga mu nzira, iteka ngira ngo ndakurabutswe nakwiterera ngo nze nguhobere nkabona ntiyari wowe."

"Data, Dr Butera Guillaume, wakundaga abantu, wangaga umugayo, wavuye bose utarobanura ariko ntibyabujije wa musirikare twari duturanye ku Kabeza, kwanga kuduhisha igihe watujyanagayo Genocide igitangira wibwira ko ineza iri bwiturwe indi."

Buri gihe ntangazwa n’ubutwari bwawe ndetse n’ubunyamwuga wagaragaje ubwo yangaga kuduhisha ariko kuko yararwaye zona akubaza icyo yakorera ibisebe yarafite maze nawe umuvura utazuyaje. Warakoze kutubera urugero rwiza rwo kuba umunyamwuga mubyo ukora, ugakora icyo utegerejweho nta shimwe utegereje.

Papa, ndagukumbuye. Numvise ngo wiciwe I Nyanza ya Butare, buri mwaka tujyanayo indabo nubwo kugeza uyu munsi tutarabona umubiri wawe ngo tugushyingure mu cyubahiro.

Papa, burya cya gihe tumaze gutandukana I Gahanga ubwo twakwirwaga imishwaro ugakomezanya na basaza banjye, Shema na Éloge, njye nkajyana na mama warumpetse ku mugongo, nawe twaje gutandukana buri wese akomeza inzira y’umusaraba ye. Twese twaje kongera kubonana mu buryo bw’igitangaza gikomeye, ibyo mbishimira Imana nubwo wowe nguheruka burya.

Iyo menya ko ari ubwa nyuma nari kuguhobera sinkurekure, nari kumva ijwi ryawe nkaribika kure mu mutima wanjye, nari kukureba cyane isura yawe, impumuro yawe nkabibika aho bitazigera bisibama.

Éloge imfura yawe ubu abyaye 2, hungu na kobwa. Ni umugabo w’intwari yatubereye aho utari.

Ubuhanga n’ubupfura wamutoje byamukinguriye imiryango kugera no mu mahanga. Shema wakundaga cyane yabaye wowe neza neza, gucisha macye, gukunda abantu, gusetsa no kwitanga bimuranga nibyo bikutwibutsa, nawe arubatse, afite umuhungu mwiza witonda nka se.

Papa, nanjye wasize mfite imyaka 6 ubu ndubatse, nitwa maman Imena. Umuhungu wanjye akunda gusoma nkanjye nawe, Papa. Nubwo atarabasha kwisomera aragenda agatora igitabo mu kabati akanzanira ngo musomere, nzi neza ko mwari kujya mugirana ibihe byiza iyo uza kuba ukiriho. BUTERA...BUTERA...BUTERA, izina ryawe ntirizazima tukiriho!"

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo