Inkumi z’abaforomo ziti

Itsinda ry’abaforomo b’uburanga bo mu gihugu cya Ghana, basabye abagabo babifitiye ubushobozi kubarongora, nyuma yo kugera mu gihe cy’ubukure bakabura abatinyuka kubatereta ngo babarongore.

Aba baganga babwiye urubuga FN News Room ko bakuze byo kurongorwa, gusa bakaba barabuze abagabo bafite gahunda yo kubagira abagore.

Ziriya nkumi zabwiye kiriya gitangazamakuru ko abagabo bo muri Ghana babatinya, ibituma imiryango yabo ibashyiraho igitutu cyo gushaka bikabashyira mu gihirahiro.

Umwe muri bo yagize ati "Twiteguye kurongorwa, ariko abagabo ntibaza ngo babidusabe. Baba bishakira kwinezeza hanyuma bakigendera. Ibyo twarabirenze. Icyo dushaka cyonyine ni ukurongorwa, si ukwinezeza."

Abaforomo bavuga ko bamwe muri bo bagerageje kumenya impamvu abagabo babatinya, bagasanga byaratewe n’imyumvire ya benshi bibwira ko abaganga bagira imyitwarire mibi.

Hari uwagize ati "Abenshi mu bagabo batekereza ko abaganga ari abatesi kandi bakaba batubaha, gusa ibyo si byo. Icyo twitaho cyane ni akazi kacu. Tugerageza kwiyubaha, ari na yo mpamvu abagabo batekereza ko dusuzugura."

Bariya baforomo bavuga ko kuba abagabo babatinya bituma basaza umunsi ku wundi yemwe bikanabahangayikisha, gusa bakaba bashengurwa cyane no kuba abagabo byibura batabasaba gutanga umusanzu wabo kugira ngo barongorwe.

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo