Impinduka muri Guverinoma  y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, aho Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Beata Habyarimana agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Muri izi mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Umukuru w’Igihugu kandi yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amajyepfo, Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba.

Hari kandi abayobozi bongerewe manda mu mirimo bari basanzwe barimo nka Odette Yankurije wari Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane ndetse n’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Muri abo bakomiseri harimo Makombe Jean Marie Vianney, Marie Sylvie Kawera, na Aurelie Gahongayire.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rwanda Kuya 17-03-2021

Ikaze kubayobozi ariko njyewe nibwirire Min Gatabazi aje asanga ibibazo nyinci kw isonga abaturage ba kangondo(naza abatera ubwoba nkuko Anasthase yabigenje nawe tuzamusabira gusimburwa ikindi ibibazo bya ba Gitifu b imirenge bibaye kurya inkunga za vup agomba kuza akabibacaho twe by umwihariko mu karere ka kicukiro Umurenge wa Nyarugunga ubu dufite agahinda kenci kuko ntitwuva impavu bagira umwete wo kudusubiza inyuma Minister azaze adusure nataboneka ubwo twe tuzamenyesha perezida wacu niwe tubona wumva ibibazo by abatishoboye
NB:ubi ndabihamya kuko ndi umwe mu bo bikorerwa