Imibare y’abarekuwe barimo na kizitoKizito Mihigo na Ingabire Victoire barekuwe

Kigali, tariki ya 14 Nzeli 2018 – Uyu munsi Inama y’Abaminitiri, iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje iibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Bwana Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka.
Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo bwo muri Kamena 2018.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje aya makuru nk’uko yabwiye IGIHE ati "nibyo barekuwe".
Icyitonderwa:

1. Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:

· Bugesera: 23

· Nyarugenge: 447

· Musanze: 149

· Gicumbi: 65

· Nyanza: 63

· Rubavu: 158

· Rwamagana: 455

· Nyagatare: 24

· Huye: 484

· Muhanga: 207

· Ngoma: 35

· Rusizi: 7

· Nyamagabe: 23

2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga

4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
cyusa Kuya 15-09-2018

Andika Igitekerezo Hanno
Rwose nibaze barakaza neza kzto, na nganire, Ese mabajenosoderi barebwa nizo mbabazi, harabarekuwe? mudosobanurire.

Kiyogi Kuya 15-09-2018

Nibaze bafatanye nabandi kubaka urwababyaye