Ikibazo cya Kaminuza ya Gitwe gikomeje kuba agatereranzamba, yafungiwe amwe mu mashami

Nyuma yuko Kaminuza ya Gitwe (ISPG: Institut Superieur Pédagogique de Gitwe) ijyanye inama nkuru ya Kaminuza (HEC) muri Sena y’u Rwanda ivuga ko yarenganyijwe, kuri uyu wa kabiri amashami abiri y’ubuvuzi ndetse n’irya Laboratwari (Laboratoire) amaze gufungwa.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019 cyahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’itangazamakuru ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe.

Minisiteri y’Uburezi yamaze rero gufata umwanzuro yo gufunga aya mashami ivuga ko atujuje ibisabwa ko nibabyuzuza Minisiteri izabafungurira bagakomeza gukora.
Ministiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yagize ati "Aya mashami ntiyujuje ibisabwa niyo mpamvu tubaye tuyahagaritse, ibisabwa nibyuzura tuzabafungurira".

Iki kibazo cy’ubwumvikane bucye bwa Kaminuza ya Gitwe cyatangiye mu mwaka wa 2014 kugeza n’ubu, gusa ubuyobozi bwa Kaminuza busobanura ko Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) yayirengagije aho bangiye abanyeshuri basaga 34 bize iby’ubuvuzi guhabwa impamyabushobozi z’ibyo bigiye bashingiye ko batakoze imenyerezamwuga ko imikono babonye ari imihimbano.

Nyamara nyuma yibyo ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza ya Kigali bwemeje ko koko iryo suzumabumenyi ryakozwe n’abo banyeshuri kandi mu bitaro byabo.

Ibi rero abayobozi b’iyi Kaminuza basanga ari ukubarenganya kuko ibisabwa byose babifite yaba za Laboratwari (Laboratoires) kandi zigezweho muri iki gihugu, iyi Kaminuza akaba ariyo ya mbere ibyujuje.

PNG - 1.1 Mb
Minisitiri Mutimura yavuze ko amashami abiri ya Kaminuza ya Gitwe ahagaritswe kugeza igihe bazasabira uburenganzira bundi bushya, bakagaragaza ko bujuje ibisabwa
PNG - 1.4 Mb
Abayobozi batandukanye bo muri Mineduc, Kaminuza ya Gitwe n’abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
PNG - 1.3 Mb
Uhagarariye Kaminuza ya Gitwe mu mategeko akaba n’umwe mu banyamigabane, Urayeneza Gérard yavuze ko batunguwe n’umwanzuro bafatiwe

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo