Close MORE NEWS Ibaruwa ya Paul Rusesabagina muri Gereza ku bwunganizi bwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-10-2020 saa 06:49' whatsapp Facebook Umunyamategeko Vincent Lurquin uvuga ko asanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu Bubiligi yavuze ko aheruka mu Rwanda gusaba kubonana no kunganira umukiliya we akabyangirwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, Lurquin yavuze ko Rusesabagina aho afungiye yanditse ibaruwa avuga ko abunganizi ashaka ari Me Gatera Gashabana na Vincent Lurquin. Mu rubanza, Rusesabagina afite abunganizi babiri ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko ari abo yihitiyemo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda. Mu ntangiriro z’uku kwezi, urukiko rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza rwe mu mizi. Aregwa ibyaha 13 bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane. Lurquin yavuze ko yibaza impamvu leta y’u Rwanda itinya ko Rusesabagina yunganirwa mu mategeko n’abunganizi basanzwe bamwunganira. Peter Robinson, Vincent Lurquin na Philippe Larochelle bari mu banyamategeko barindwi bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru. Urubanza rwatangiriye mu Bubiligi Lurquin avuga ko hashize imyaka ibiri ubucamanza bw’u Bubiligi bwiga ku kirego cy’ibyo u Rwanda rurega Rusesabagina utuye kandi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Ati "Kuva icyo gihe ni njyewe umwunganira, none kuki banga ko mureba aho afungiye kandi n’ibyo mwunganiraho mu Bubiligi ari iki kirego cyatangijwe na leta y’u Rwanda?" Yavuze ko aherukana na Rusesabagina ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha bw’Ububiligi, ko icyo gihe hari n’umushinjacyaha wo mu Rwanda, bakamubaza bose ngo nubwo Rusesabagina yanze gusubiza ibibazo by’uwo mu Rwanda. Ati "Ni ukuvuga ngo, uru ni urubanza rwahereye mu Bubiligi, ni yo mpamvu nagiye i Kigali gusaba uburenganzira bwo kumureba aho afungiye no kumwunganira. "Twategereje iminsi itandatu ngo urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruduhe ubwo burenganzira, ariko bageze aho batwihisha, gusa hagati aho hari ibintu byiza twagezeho…" Ibaruwa ya Rusesabagina muri gereza Lurquin wafashe umwanya munini muri iki kiganiro yavuze ko ubucamanza bw’u Rwanda bwoherereje ubw’u Bubiligi dosiye ya Rusesabagina. Avuga ko nubwo kuri iki cyiciro iyo dosiye iba ari ibanga ry’ubucamanza, yabashije kuyibona ayihawe n’abayohererejwe bo mu Bubiligi. Yavuze kandi ko Me Gatera Gashabana uri muri barindwi bashyizweho n’umuryango we yagiye kuri gereza akabonana na Rusesabagina. Ati "Yamwandikiye ibaruwa yasinyeho we ubwe, yemeza ko Gatera nanjye Lurquin ari bo bunganizi be yemera." BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itabashije kugenzura ukuri kw’ibivugwa n’uyu mwunganizi kuri izi ngingo, yagerageje kandi kuvugisha Me Gashabana ariko ngo kugeza ubu ntibirashoboka. Nyuma y’ibi? Philippe Larochelle, yavuze ko bari gusaba ubutegetsi bw’u Bubiligi na Amerika gushyira igitutu ku bw’u Rwanda ngo "Rusesabagina yunganirwe n’abo yifuza". Lurquin yavuze ko anenga urugaga rw’abunganizi mu mategeko mu Rwanda, kuba barimye uburenganzira mugenzi wabo wo mu Bubiligi ngo yunganire umukiliya we. Ati "Turi kwitegura ngo dusubireyo mu byumweru bibiri turi kumwe na ’commission rogatoire’ twongere dusabe kubona Rusesabagina no kumwunganira nk’uko abishaka." Mu by’amategeko ’commission rogatoire’ ni igihe abanyamategeko batumwe na leta kuyihagararira basaba cyangwa barega, abanyamategeko bo mu kindi gihugu, igikorwa runaka mu bucamanza. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe urubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina ruzatangirira. Urukiko rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza rwe mu mizi Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN
Ibaruwa ya Paul Rusesabagina muri Gereza ku bwunganizi bwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-10-2020 saa 06:49' whatsapp Facebook Umunyamategeko Vincent Lurquin uvuga ko asanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu Bubiligi yavuze ko aheruka mu Rwanda gusaba kubonana no kunganira umukiliya we akabyangirwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, Lurquin yavuze ko Rusesabagina aho afungiye yanditse ibaruwa avuga ko abunganizi ashaka ari Me Gatera Gashabana na Vincent Lurquin. Mu rubanza, Rusesabagina afite abunganizi babiri ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko ari abo yihitiyemo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda. Mu ntangiriro z’uku kwezi, urukiko rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza rwe mu mizi. Aregwa ibyaha 13 bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane. Lurquin yavuze ko yibaza impamvu leta y’u Rwanda itinya ko Rusesabagina yunganirwa mu mategeko n’abunganizi basanzwe bamwunganira. Peter Robinson, Vincent Lurquin na Philippe Larochelle bari mu banyamategeko barindwi bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru. Urubanza rwatangiriye mu Bubiligi Lurquin avuga ko hashize imyaka ibiri ubucamanza bw’u Bubiligi bwiga ku kirego cy’ibyo u Rwanda rurega Rusesabagina utuye kandi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Ati "Kuva icyo gihe ni njyewe umwunganira, none kuki banga ko mureba aho afungiye kandi n’ibyo mwunganiraho mu Bubiligi ari iki kirego cyatangijwe na leta y’u Rwanda?" Yavuze ko aherukana na Rusesabagina ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha bw’Ububiligi, ko icyo gihe hari n’umushinjacyaha wo mu Rwanda, bakamubaza bose ngo nubwo Rusesabagina yanze gusubiza ibibazo by’uwo mu Rwanda. Ati "Ni ukuvuga ngo, uru ni urubanza rwahereye mu Bubiligi, ni yo mpamvu nagiye i Kigali gusaba uburenganzira bwo kumureba aho afungiye no kumwunganira. "Twategereje iminsi itandatu ngo urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruduhe ubwo burenganzira, ariko bageze aho batwihisha, gusa hagati aho hari ibintu byiza twagezeho…" Ibaruwa ya Rusesabagina muri gereza Lurquin wafashe umwanya munini muri iki kiganiro yavuze ko ubucamanza bw’u Rwanda bwoherereje ubw’u Bubiligi dosiye ya Rusesabagina. Avuga ko nubwo kuri iki cyiciro iyo dosiye iba ari ibanga ry’ubucamanza, yabashije kuyibona ayihawe n’abayohererejwe bo mu Bubiligi. Yavuze kandi ko Me Gatera Gashabana uri muri barindwi bashyizweho n’umuryango we yagiye kuri gereza akabonana na Rusesabagina. Ati "Yamwandikiye ibaruwa yasinyeho we ubwe, yemeza ko Gatera nanjye Lurquin ari bo bunganizi be yemera." BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itabashije kugenzura ukuri kw’ibivugwa n’uyu mwunganizi kuri izi ngingo, yagerageje kandi kuvugisha Me Gashabana ariko ngo kugeza ubu ntibirashoboka. Nyuma y’ibi? Philippe Larochelle, yavuze ko bari gusaba ubutegetsi bw’u Bubiligi na Amerika gushyira igitutu ku bw’u Rwanda ngo "Rusesabagina yunganirwe n’abo yifuza". Lurquin yavuze ko anenga urugaga rw’abunganizi mu mategeko mu Rwanda, kuba barimye uburenganzira mugenzi wabo wo mu Bubiligi ngo yunganire umukiliya we. Ati "Turi kwitegura ngo dusubireyo mu byumweru bibiri turi kumwe na ’commission rogatoire’ twongere dusabe kubona Rusesabagina no kumwunganira nk’uko abishaka." Mu by’amategeko ’commission rogatoire’ ni igihe abanyamategeko batumwe na leta kuyihagararira basaba cyangwa barega, abanyamategeko bo mu kindi gihugu, igikorwa runaka mu bucamanza. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe urubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina ruzatangirira. Urukiko rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza rwe mu mizi Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN