Huye: Umubyeyi ukekwaho kwica umwana we w’ukwezi amuroze yatawe muri yombi

Umugore witwa Mukakaremera Immacuée wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, akurukiranyweho kwica umwana we w’ukwezi kumwe amuhaye uburozi.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2019.

Uwo mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu wa Agahenerezo mu Kagali ka Rukira. Yari amaze kugira abana batatu badahuje ba se kuko nta mugabo babana.

Bamwe mu baturanyi be bavuga ko mu munsi ushize nabwo yashatse kumwica avuga ko kumurera bimunaniye bitewe n’uko umugabo babyaranye nta bufasha amuha.

Umwe yagize ati “Yahoraga avuga ngo azamwica cyangwa amujugunye kuko ngo umugabo babyaranye nta n’igikoma yigeze amuha. Aherutse no gushaka kumujugunya mu musarani turabimubuza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yatangaje ko uwo mubyeyi yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe ipereza hamenyekane amakuru y’ukuri.

Ati “RIB iramufite irimo gukora iperereza kugira ngo mu by’ukuri tumenye uko byagenze n’icyishe uwo mwana. We avuga ko ari imiti y’uduheri yamuhaye ikamwica, ubundi akavuga ko ari mukuru we wamuryamiye; iperereza riri gukorwa.”

Umurambo w’uwo mwana witabye Imana wajyanywe ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.

Mukakaremera afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo