Hashyizweho Abacamanza bazaburanisha Félicien Kabuga i Arusha

Urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwatangaje abacamanza batatu bazaca urubanza rwa Kabuga Felicien ubwo azaba aburana n’ubushinjacyaha.

Ibaruwa yashyizwe hanze n’uru rwego, igaragaza ko ko Perezida wa ruriya rwego, Carmel Agius yavuze ko ashyizeho Abacamanza batatu ari bo Iain Bonomy, Perezida, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Perezida wa IRMCT avuga ko afashe iki cyemezo ashingiye ku cyemezo cy’Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa cyo ku itariki ya 30 Nzeri 2020 rwemeje ko Kabuga Felicien agomba kuburanishwa n’urukuko Mpuzamahanga.

Icyakora nyuma y’iki cyemezo, uruhande rwa Félicien Kabuga rwavuze ko rugiye gusaba ko ajyanwa i La Haye mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha muri Tanzania, mu gihe ishyihamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA ryo ryifuza kumubona mu Rwanda.

Umwanzuro w’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa uvuga ko icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyo gushyikiriza Bwana Kabuga urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko rwa Arusha, cyakurikije amategeko.

Freddy Mutanguha wungirije ukuriye ishyihamwe ry’abarokotse Jenoside mu Rwanda IBUKA yabwiye BBC ko umwanzuro wa ruriya rukiko ari "inkuru nziza ku barokotse Jenoside".

Emmanuel Altit wunganira Bwana Kabuga we yabwiye BBC ko kohereza umukiriya we i Arusha bizaba bibangamiye uburenganzira bwe.

Icyemezo cya ruriya rukiko nta handi kijuririrwa mu Bufaransa, ni icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nk’uko biteganywa n’amategeko mu Bufaransa.

Bwana Altit ati "Tugiye kugaragaza ko igihe yakoherezwa Arusha uburenganzira bwe bwaba bubangamiwe bikomeye, ndetse buhonyanzwe".

Bazabibwira nde?

Bwana Altit avuga ko mbere yo kohereza Bwana Kabuga i Arusha harebwa "ikibazo cy’ubuzima kiriho ku isi hose, ubuzima bwe bwite, imyaka ye n’ibindi byinshi".

Ati "Tugiye gutanga ubusabe tuvuga ko byaba byiza ku burenganzira bwe ko yakoherezwa i La Haye [mu Buholandi]".

Avuga ko urwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha, rufite n’ishami i La Haye, ari rwo bazegera mu rwego rw’amategeko.

Ibi avuga ko bazabikora bitaye ku gihe cy’ukwezi kumwe giteganywa n’amategeko mu Bufaransa ngo uregwa abe yavanywe muri icyo gihugu.


Aba bacamanza ni bo bagenwe kuzaburanisha Kabuga

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo