Gukeka ko umugore amuca inyuma byatumye yimanika ahita apfa

Mu kagari ka Kangabo umurenge wa Manihira akarere ka Rutsiro uwitwa Ntawangwanabose Pierre yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14Kanama2018 yiyahuye nyuma yo kubigerageza inshuro eshatu abaturanyi be bamufata bakamubuzaariko k’inshuro ya kane yo irangira ashizemo umwuka bivugwa ko umugore we ya mucaga inyuma bituma yiyahura ahita apfa
.
Bamwe mu baturanye n’umuryango wa nyakwigendera baravuga ko uyu Ntawangwanabose Pierre yari amaze igihe agerageza kwiyahura ariko abaturanyi bagatabarira hafi atarashiramo umwuka .

Umwe mu baganiriye n’Umubavu.com yadutangarije ko uyu muryango ubusanzwe ntabibazo bikomeye usanzwe ugirana ariko ko uyu Ntawangwanabose yakekaga ko umugore we amuca inyuma kubwe akaba iri byo yakeka ko aribyo byatumaga uyu mugabo yiyahura kenshi,dore ko uyu muryango umaranye igihe kinini bafitanye abana bakuru ndetse imfura yabo nayo yubatse urugo.

Yagize ati”uyu mugabo si ubwa mbere yiyahura ubwa mbere bamukuye muri toilette yaguyemo hasi abaturage bamukuramo ubwa kabiri bamukura mukagozi yimanitse …..ngo yakekaga ko umugore we amuca inyuma bikamubabaza”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Kangabo yavuze ko bakimara kumenya iby’urwo rupfu rwa Ntawangwanabose bihutiye kugera iwe murugo maze umugore wa nyakwigendera akamubwira ko umunsi ubanziriza uwo umugabo we yapfuye bari bajyanye mubukwe umugabo abwira umugore we ko azi ko ariwe uzapfa mbere bityo ngo amusaba ko aramuka apfuye ngo umugore we azamuhambe neza. Ngo kandi iyi yari inshuro ya gatatu uyu mugabo yiyahura.

Yagize ati” akimara kwiyahura twageze iwe murugo umugore we atubwira ko umunsi ubanziriza uwo yapfuyeho bari bajyanye mu bukwe umugabo we amubwira ko azineza ko ariwe uzapfa mbere ko naramuka apfuye agomba kuzamuhamba neza….tugasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe niba hari aho bazi hari amakimbirane bakabivuga mbere kugirango ayo makimbirane abashe guhoshwa hakiri kare”.

Muri iyi minsi usanga hakunze kugaragara imfu zituruka mu kwiyahura za hato na hato mu Rwanda ariko akenshi ikizitera ntikivugwaho rumwe hari igihe usanga ari ibibazo aba afitanye n’umuryango we cyangwa ibibazo bye ku giti cye abayobozi bakaba bagira inama abaturage gutanga amakuru mu gihe babonye ahantu hari ikibazo kidasanzwe.
By NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo