Goma: Habaruwe abantu 97 bakekwaho Ebola nyuma yuko ihitanye umupasiteri

Nyuma yuko Ebola ihitanye umupasiteri yari yagaragayeho mu mujyi wa Goma, ubu habaruwe abantu bagera kuri 97 bakekwaho iki cyorezo mu gihe inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gukora ibishoboka byose ngo kidakwiragira mu baturage.

Ibi biratangazwa n’inzego z’ubuzima zikorera mu mujyi wa Goma nkuko Actualite dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ivuga ko ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 aribwo abantu 37 baketsweho Ebola ku rwego rwo hejuru mu gihe abandi 40 na bo bari bakingiwe iyi ndwara ku kigo Nderabuzima cya Afia Himbi aho umupasiteri yahitanye yakuwe yerekezwa ku kigo gishinzwe kurwanya Ebola (Centre de Traitement d’Ebola, CTE).

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC iti "Bose hamwe uko ari 97 bamenyekanye uyu munsi. Gukingira birakomeje kugeza ku bagaragaweho n’iyi ndwara bose. Mu bagaragaweho n’iyi ndwara, harimo abagore babiri bo mu muryango wa Pasiteri yahitanye bagendanaga. Nyuma yuko Pasiteri yoherejwe ku kigo gishinzwe kurwanya Ebola, aba bagore bihishe I Goma bamwe bakeka ko baba bahise bajya I Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gusa kubw’amahirwe baje kuboneka I Goma kuri uyu wa Kabiri na bo barakingirwa".

Mu nama yabaye igitaraganya ihuje inzego zitandukanye zishinzwe ubuzima biga ku cyorezo cya Ebola muri RDC, Minisitiri w’Ubuzima Dr Oly Ilunga yemeje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Ebola ihashywe mu mujyi wa Goma.

Ati "Kuva Ebola igaragaye, turi gukorana na OMS twita ku bagaragaweho n’iyi ndwara I Goma. Turi kubikurikirana cyane nkuko byakozwe mu byumweru bishize ubwo hagaragaraga ufite iki cyorezo mu Bugande.

Yongeyeho ko I Goma atariho honyine hagaragaye iki cyorezo kuko no mu duce nka Bunia na Mbandaka cyahagaragaye bityo bakaba bakomeje gukora hasi no hejuru ngo ihashywe.

Kuri uyu wa Gatatu umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS wahamagaje indi nama y’igitaraganya I Genève mu Busuwisi yiga kuri iki cyorezo gikomeje kugaragara I Goma.

Umuvugizi wa OMS nk’umwe mu bafashe umwanya w’ijambo muri iyi nama, Fadela Chaib yavuze ko ibikorwa byose ngo Ebola ihashywe ari ingenzi kuva igaragaye I Goma.

Umuhuzabikorwa wa OMS ushinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru n’Ituri, Dr Michel Yao yavuze ko nyuma yuko igaragaye I Goma, ikwirakwira ryayo riteye ubwoba cyane cyane mu Ntara zegereye umujyi wa Goma ndetse n’ibihugu bituranyi nk’u Rwanda.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo