Gisagara: Abahinzi b’umuceri batswe amafaranga yo kugura imodoka none amaso yaheze mu kirere

Abahinga umuceri mu gishanga cya Ngiryi Giherereye mu Murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, baravuga bamaze umwaka n’igice batswe amafaranga yo kugura imidoka ya Koperative yabo, ariko ngo amaso yaheze mu kirere. Barasaba ko iki kibazo cyakurikiranwa.

Aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ngiryi, mu mUrenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubuyobozi bwa ko peretive bibumbiyemo yitwa Cooproriz Ngiryi,buri muhinzi uyirimo hashize umwaka n’igice bumwatse amafaranga ….,ngo yari ayo kugura imodoka yari kuzajya ibafasha kugeza umuceri beza, ku isoko.

Gusa ngo iyi modoka bari banyotewe, nti barayica iryera, ahubwo ngo amaso yaheze mu kirere.

Umwe yagize ati:"Koperative yatwakaga buri muntu arenga 6,000 ngo tugure imodoka izajya itwara umuceri ariko ubu nta n’ucyumva n’akanunu kayo. Mutubarize rwose kuko byaba ari igihombo."

Abajijwe kuri icyi kibazo umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda Harerimana J.Bosco yasubije ko mu gihe cyitarenze iminsi 15, iki kibazo kiraba cyabonewe umuti.

Yagize atai:" Icyo kibazo, twakimenye ubu twatangiye kugikurikirana kuko nti byumvikana uburyo abashinzwe gucunga koperative ari bo bakora ibintu nk’ibyo niba ari ukuri nk’ukoko bivugwa n’abaturage."

Iyi cooperative ya Cooproriz Ngiryi, ubusanzwe igizwe n’abanyamuryango 295, bakaba basaba ko iki kibazo cyakurikiranwa, bakishyurizwa amafranga asaga milioni 3 n’ibihumbi 600 y’amanyarwanda bakek ko ashobora kuba ayaranyerejwe n’abayobozi b’iyi koperative.


Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Ngaho nawe ribagire urebe uburyo uburwayi bw’uyu mwana bukomeye, akaneye ubufasha bwihuse kuko igice cyo hasi cye kiri kubora:

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo